mbasaderi James Kimonyo uhagarariye u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika na mugenzi we Rugira Amandin uhagarariye u Rwanda muri Republika Iharanira Demokarasi ya Congo baratangaza ko kunyomoza abagenda basebya u Rwanda bireba buri wese uzi ukuri ku bibera mu Rwanda.

Ibi babivugiye mu kiganiro bagiranye n’abanyeshuli biga mu ishuri rikuru ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga rya Kigali(KIST) mu kiganiro kibanze ku ruhare rw’Abanyarwanda batuye mu mahanga(Diaspora) mu kubaka igihugu cyababyaye.

Amakuru dukesha Orinfor avuga ko muri iki kiganiro ba Ambasaderi bombi babwiye abanyeshuri ko nk’abahagarariye u Rwanda mu bindi bihugu, bagerageza kubwira Abanyarwanda batuye mu mahanga ibibera mu Rwanda birimo imiyoborere myiza, umutekano mu gihugu, imibanire, ubumwe n’ubwiyunge n’ibindi kugira ngo bamenye ukuri koko ku bihabera.

N’ubwo ariko bavuga ibi byose u Rwanda rugezeho rwiyubaka ngo hari Abanyarwanda baba mu mahanga bishakira inyungu zabo mu kugerageza gusebya u Rwanda bakavuga ko mu Rwanda hakiri irondakoko binyuze mu bitangazamakuru no ku mbuga za internet, ibi bakabikora bitwaje ko bavugira Abanyarwanda.

Bashingiye kuri ibi, basabye abanyeshuri bo muri KIST ko bagomba kubirwanya ndetse bakagaragaza n’ibitekerezo byabo ku muntu uwo ari we wese wagerageza gusebya u Rwanda avuga ibitandukanye n’ukuri akoreshejeje ibinyamakuru, cyangwa imbuga za internet cyangwa ahandi aho ari ho hose.

Aha niho Ambasaderi Rugira yatanze urugero rw’ ukuntu yanyomoje Paul Rusesabagina ugenda avuga ko mu Rwanda nta jenoside yahabereye, Ambasaderi Rugira avuga ko yamunyomoje mu kinyamakuru “The New Times” aho yavuze ko ibyo Rusesabagina avuga ko atari ukuri namba. Rugira kandi asaba ko ibi bigomba gukorwa na buri wese mu rwego rwo kurwanya abo bose basebya u Rwanda.

Ibibazo by’abanyeshuli ba KIST byibanze ku ruhare rw’Abanyarwanda baba hanze mu kunyomoza ibigenda bitangazwa n’abantu ku giti cyabo cyangwa amashyirahamwe y’abatifuriza u Rwanda ibyiza.

Aba bayobozi bombi basabye ko buri wese agomba kugira ishyaka no gushira amanga akavuga ukuri, ndetse akanyomoza umuntu wese ugerageza kuvuga ibitandukanye n’ukuri ku bibera mu Rwanda ndetse byaba na ngombwa akanabyandika kugira ngo buri wese abimenye.

Hejuru ku ifoto:Ibumoso ni James Kimonyo iburyo ni Rugira Amandin

Ruzindana Rugasa

Posté par rwandaises.com