Nzabonimpa Amini
KIMIHURURA – Nk’uko bikubiye mu myanzuro y’Inteko rusange ya Sena yateranye ku itariki ya 23 Werurwe 2011, nyuma yo kugezwaho raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku igenzura ryakozwe ku mikoreshereze y’inkunga yari igenewe gusubiza mu buzima busanzwe abaturage basenyewe n’ibiza, muri tumwe mu Turere tugize Intara y’Iburengerazuba, hafashwe umwanzuro wuko Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza azitaba Inteko agasobanura ibijyanye n’imikoreshereze y’iyo nkunga.
Nk’uko bikubiye mu itangazo ry’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe wa Sena, Inteko Rusange ya Sena, yasuzumye raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ku igenzura ryakozwe ku mikoreshereze y’inkunga yari igenewe gusubiza mu buzima busanzwe abaturage basenyewe n’ibiza, kubaka no gusana ibyangijwe n’ibiza byabaye hagati y’umwaka wa 2007-2008 mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke, Nyabihu na Rubavu tw’Intara y’Iburengerazuba.
Inteko Rusange ya Sena ikaba yasanze ibikubiye muri iyo raporo bishimangira ibyari byagaragajwe na Komisiyo y’igenzura yashyizweho na Sena yari ishinzwe gusesengura ibijyanye n’imikoreshereze y’inkunga yo gusana ibyangijwe n’imvura, umuyaga n’umutingito byabaye mu mwaka wa 2007 na 2008 mu Turere twavuzwe haruguru.
Komisiyo y’igenzura yashyizweho na Sena yari yagaragaje kandi ko habaye imikoreshereze mibi y’inkunga yagenewe gufasha abasenyewe n’ibiza muri utwo Turere. Ibyo akaba ari byo byashingiweho n’Inteko Rusange ya Sena mu gufata umwanzuro wo gutumiza Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza kuza kugeza kuri Sena ibisubizo ku bibazo byagaragajwe n’iyo Komisiyo idasanzwe nuko byagiye bikemuka naho Guverinoma igeze ishyira mu bikorwa imyanzuro yagaragajwe.
Iri genzura ryakozwe n’Ubugenzuzi b’Ubukuru bw’Imari ya Leta bwari bubisabwe na Sena nyuma yo gusuzuma raporo yo ku itariki ya 22 na 28 Mata 2010 yatanzwe na Komisiyo y’igenzura ya Sena yavuzwe haruguru, yagaragaje imikoreshereze mibi y’iyo nkunga y’abasenyewe n’ibiza mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke, Rubavu na Nyabihu.
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=528&article=21419
Posté par rwandaise.com