Tariki ya 12 Werurwe urubuga igihe.com rwaganiriye na Pauline Kayitare uherutse gusohora igitabo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mu Rwanda. Nyuma y’imyaka 17 habaye ayo mahano biragaragara ko abayarokotse bitaborohera na gato cyangwa ngo bibahe amahoro mu buzima bwabo bwa buri munsi, nk’uko ubisanga mu kiganiro nagiranye na Pauline Kayitare i Bruxelles mu Bubiligi.

Pauline Kayitare yavukiye ku Kibuye, mu mwaka w’1994 yari afite imyaka 13; ubu arubatse afite n’umwana w’ umukobwa w’amezi arindwi. Mu muryango we yasigaranye na se basangiye irungu ry’ababo babuze bagikunze nk’uko abivuga mu gitabo cye. Nyuma y’amashuri ye mu Rwanda yize icungamari n’ubukungu mu gihugu cy’u Bufaransa, akaba ubu akora nk’umucungamari mu ishyirahamwe ry’ababuranira abandi ry’Abongereza rikorera mu Bubiligi.

Namubajije uko yafashe inzira yo kwandika ansubiza agira ati: “Nanditse ngirango niture umutwaro wari undemereye nikoreye imyaka 16, no kugirango mpe agaciro abanjye bishwe ngo batazibagirana, mbifashijwemo n’inshuti nshimira cyane zambaye hafi mu buryo butandukanye.”

Iyo usomye icyo gitabo yise « Tu leur diras que tu es Hutue », (à 13 ans, une Tutsie au coeur du génocide Rwandais) usangamo ibice bitatu yibanzeho aribyo:

-Kurokoka abicanyi
– Kongera kubaho
– No gushyingura imibiri y’abe bishwe bazira uko bavu
tse.

image

Muri ibi bice bitatu uku bivuzwe hejuru yanyuriye muri make uko yabibayemo, wareba imyaka ye n’uwo mutwaro afite yikoreye ugasanga ari ubutwari kubyandika ngo biviremo abandi inyigisho. Ubu aratumirwa henshi mu mashuri, ku mateleviziyo, mu binyamakuru byandika, ngo atange ubuhamya ku byamubayeho we n’abandi babihuje, byamenyekanye aho igitabo cye kigereye hanze.

Ikindi cyakomeje kugaruka mu biganiro twagiranye ni uko igitabo cye kitavuga kuri politike ahubwo ari ubuhamya bw’ibyo we yakorewe kandi yabayemo. Yakomeje ampa nk’urugero ko hari byinshi yanditse muri icyo gitabo bizatungura se umubyara kuko atigeze abimuhingukiriza mu biganiro bisanzwe, kwandika bikaba byaramufashije kuvuga ibyamukoreweho by’agashinyaguro atigeze abasha kuvuga mbere, kandi aragira ati “kwandika byambereye thérapie (uburyo bwo kuvura ibikomere byo ku mutima).”

Ikindi yambwiye ko nyuma y’ibyo byose ubuzima bukomeza, ati “ubu nshimishijwe n’aho ngeze. Nararangije kwiga ndakora, nditunze, ndubatse maze no kugira umwana wampaye imbaraga zo kongera kumva ko ubuzima bugarutse mu muryango wanjye…”

Mu bantu Pauline ashimira rero bamufashije cyane harimo Colette Braeckman, Patrick May bandikanye uherutse kwitaba Imana, André Versaille (éditeur) wamufashije cyane ngo igitabo cye kibashe gusohoka, umugabo we Stéphane n’umukobwa we Keziah bamubaye hafi.

Uwashaka iki gitabo yabariza kuri: www.andreversailleediteur.com cyangwa http://www.kayitare.com.

Karirima Ngarambe Aimable
Correspondant igihe.com / Belgique

http://www.igihe.com/news-10-20-11197.html