Umucamanza Zimmermann w’Urukiko rwisumbuye rwa Paris amaze igihe akurikirana ibikorwa by’urubuga rwa internet lanuitrwandaise.net, nyuma y’aho uru rubuga rwari rwaregewe na bamwe mu bahoze ari abayobozi muri leta n’igisirikare by’u Bufaransa mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Muri bamwe mu bafaransa bavugwa muri iyo raporo harimo Alain Juppé wigeze kuba minisitiri w’intebe w’u Bufaransa, ubu akaba ari minisitiri w’ububanyi n’amahanga muri Leta ya Sarkozy. Abandi ni abofisiye benshi bari mu Rwanda mbere gato no mu gihe cya Jenoside, ndetse n’abakoreraga minisiteri y’ingabo y’u Bufaransa, ariko bakaba barakurikiraniraga hafi ibyaberaga mu Rwanda muri icyo gihe.
Bamwe muri abo bakaba barareze urwo rubuga rwa internet kuba rwarabasebeje ku karubanda (diffamation publique), cyane cyane Colonel Jacques Rosier, uvugwa muri Raporo Mucyo nk’uwaretse abatutsi bari bahungiye mu Bisesero bakicwa. Abandi bitabaje urukiko ni Colonel Jacques Hogard, Général Lafourcade, na Colonel Jean-Jacques Maurin. Hari na Lieutenant-colonel Michel Robardey, wakurikiraniye hafi ubwicanyi bwabereye mu Bugesera mu 1992 bufatwa nk’igeragezwa rya Jenoside, Capitaine Etienne Joubert, Colonel René Galinié, Général Christian Quesnot, na Colonel Bernard Cussac.
Nyuma y’icyo kirego rero, umucamanza Zimmermann akaba akomeje gukurikirana urwo rubuga rwa internet, akaba ashaka kumenya umukuru warwo, igihe iryo tangazo rivuga ko raporo yasohotse ryashyiriweho n’uwarishyizeho. Abashinzwe urwo rubuga nibanga gusubiza umucamanza ibyo abasaba, bashobora gucibwa amande agera ku mayero 3750, kandi bagakomeza gukurikiranwa kuri icyo cyaha cyo gusebanya.
Mu gihe hari abumva abareze barakoresheje uburenganzira bwabo, hari abibaza ukuntu urubuga rwakurikiranwa kubera itangazo rwashyizeho, rutanditse, bakaba basanga ari uguhohotera uburenganzira bwo gutangaza amakuru, dore ko “uvuze ko nyir’urugo yapfuye atariwe uba wamwishe.”
Hejuru ku ifoto: Général Jean-Claude Lafourcade, wayoboraga Opération Turquoise mu 1994 (Foto Ina.fr)