Perezida Paul Kagame (hagati) ari kumwe n’abayobozi ba FBI, Minisitiri w’Umutekano Moussa Fazil na Komiseri wa Polisi Emannuel Gasana (Ifoto-Perezidansi ya Repubulika)
Kizza E. Bishumba

VILLAGE URUGWIRO – Itsinda ry’intumwa 4 ziturutse mu kigo gishinze ibijyanye n’iperereza n’igenzura muri Amerika (FBI) ziri mu Rwanda aho  ku wa 17 werurwe 2011 zagiranye ibiganiro na Perezida wa Repubulika Paul Kagame zishimira uruhare yagize mu kugarura umutekano no kwihutisha  iterambere ry’igihugu.

Nk’uko byatangajwe na Insipegiteri Jenerali wa Polisi y’igihugu Komiseri Jenerali Emmanuel Gasana wari muri ibyo biganiro ngo abo bashyitsi baganiriye na Perezida Kagame ku bijyanye n’ibyaha yise indengamipaka maze ngo bemeranya ko haba ubufatanye mu kubirwanya by’umwihariko ngo bakaba bashimye intambwe u Rwanda ruriho mu  kugarura umutekano no kwihuta mu iterambere rugabanya ibyaha cyane iby’iterabwoba.

Komiseri Emmanuel Gasana yavuze ko abo bashyitsi bari mu ntumwa za FBI zaje mu Rwanda mu nama ibera muri Serena Hoteli I Kigali guhera ku wa 15 Werurwe 2011 igamije gufatira hamwe ingamba zo kurwanya iterabwoba ku isi, iyo nama ngo ikaba yaritabiriwe  n’abantu bagera ku 101 bakomoka ku mugabane w’Afurika.

Komiseri Gasana Yavuze ko muri iyo nama ngo habayeho kungurana ibitekerezo ku bijyanye n’ibyaha by’iterabwoba bikorwa hirya no hino ku isi, nyuma bemeranya gushimangira  ugufatanye bwo kurwanya ibyaha ndengamipaka birimo n’iby’iterabwoba.

Mu by’ingenzi u Rwanda rwakuye muri iyo nama, Komiseri Gasana yabivuze agira ati “tuzagira ubufatanye busesuye n’abandi mu gukumira no kurwanya ibyaha by’indengamipaka”.

Itsinda ry’abantu 4 bahuye na Perezida Kagame ryari riyobowe na Bwana Joseph Demarest Umuyobozi wungirije w’ikigo gizwe iperereza n’igenzura muri Amerika, Bwana Mathew Raia Umuyobozi w’ihuriro ry’abigiye muri icyo kigo, Bwana Richard Mains ushinzwe ibikorwa by’icyo kigo ku mugabane w’Afurika, Bwana Thomas Relford uhagarariye icyo kigo mu karere k’Afurika y’Iburengerazuba, aba bakaba bari kumwe na Ambasaderi w’Amerika mu Rwanda Stuart Symington.

Ku ruhande rw’u Rwanda ibyo biganiro kandi byitabiriwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu Shiehk Mussa Fazil Harerimana na Brigadier General Richard Rutatina Umujyanama wa Perezida Kagame mu bijyanye n’umutekano (Defense and Security advisor).

Mu ruzinduko rw’iminsi 4 abo bashyitsi bamaze mu Rwanda banasuye ibikorwa bitandukanye   birimo ingagi zo mu birunga, pariki y’Akagera, inzu y’amateaka y’umwami(urukari)iri  mu Karere ka  Nyanza n’Urwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruri ku Gisozi mu Karere ka Gasabo.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=525&article=21239

Posté par rwandanews