Ubwo yabazwaga aho u Rwanda ruhagaze ku kibazo cya Libiya, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Mushikiwabo Louise yasubije ko rushyigikiye ko abenegihugu ba Libiya batakomeza gupfa, ku rundi ruhande ariko yavuze ko u Rwanda rwifuza ko Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe wavugisha ijwi rimwe ku kibazo cya Libiya.

Ibi bisobanuro Minisitiri Mushikiwabo wari mu ruzinduko I Nairobi muri Kenya yabihaye abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda bagera kuri 22 bafite icyicaro muri icyo gihugu, ubwo bagiranaga ibiganiro byibanze ku kumenya aho gahunda z’igihugu zigeze ndetse no ku bijyanye n’imyanzuro y’umwiherero wa karindwi w’abayobozi bakuru b’igihugu.

Byatangajwe ko mu kugirana ibiganiro nk’ibi na Minisitiri Mushikiwabo, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda baba bashaka kumenya ingamba ziba zafashwe na Leta y’u Rwanda kugirango bamenye niba zajyana n’uburyo ibihugu byabo byifuza gukorana n’u Rwanda.

Nk’uko tubikesha Orinfor, muri urwo ruzinduko kandi yarimo akorera mu gihugu cya Kenya, Minisitiri Mushikiwabo ku wa Gatandatu ushize yifatanyije n’Abanyarwanda babarirwa kuri 200 baba muri icyo gihugu mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, uyu ukaba usanzwe wizihizwa ku itariki 8 Werurwe buri mwaka.

Kayonga J.

London: Perezida Kagame yatangaje ko ashyigikiye icyemezo cya Loni cyo kurasa ibirindiro by’ingabo za Kadhafi
Posté par rwandaises.com