Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 Mata 2011, mu Mujyi wa Glasgow mu gihugu cya Scotland habereye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 17 Abatutsi bazize Jenoside mu mwaka w’1994.

Uwo muhango witabiriwe n’Abanyarwanda ndetse n’inshuti zabo batuye muri uwo mujyi ndetse no mu yindi mijyi itandukanye yo muri icyo gihugu nka Edinburgh, Dundee, Aberdeen, n’ahandi; hakaba hari n’abaturutse Coventry. Umuhango wabereye ahitwa St Silas Episcopal Church.

Umuhango watangijwe n’ikaze ryahawe abitabiriye igikorwa cyo kwibuka ndetse n’isengesho ryayobowe na Fiona Murdoch wasengeye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, asengera u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda bose anasabira abarokotse gukomeza kugira ubutwari bwo kubaho.

Hakurikiyeho kwerekana film yitwa “Bijya gucika”( The Journey to hell) yerekana uburyo Abanyarwanda batandukanye baba abari mu Rwanda imbere ndetse n’abo hanze babona Jenoside yagenze, ababigizemo uruhare n’ingamba zafatwa kugirango itazongera kubaho ukundi.

Iyo film yakunzwe cyane yaba Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga abenshi bavuze ko ari ubwa mbere babonye film yerekana Jenoside mu ijwi ry’Abanyarwanda ubwabo.

Bosco Ngabonzima warokokeye ku Kimisange yatanze ubuhamya, ageza ku bari aho ubuzima yabayeho mu gihe cya Jenoside. Yagaragaje ko n’ubwo bari bagerageje kwirwanaho baje kurushwa imbaraga n’interahamwe zaturutse Kimisange ndetse no mu bindi bice bihakikije nka Gikondo na Rwampala hamwe n’abasirikare kuko mu gihe bo barwanishaga amabuye ababateye bari bafite imbunda ndetse n’ibindi bikoresho bya gakondo.

Nyinawumuntu Marie Claire yakurikijeho umuvugo yise “Time to remember”. Uwo muvugo wasobanuraga uburyo Abatutsi bishwe kandi bakicwa nabi, uburyo amahanga yabatereranye kandi azi neza ibiba. Yanavuze ko iki ari igihe cyo kwibuka abo bose bishwe ndetse no guha agaciro ubuzima bwa buri muntu.

Undi muhango wakunzwe n’abitabiriye kwibuka ni ukwerekana amafoto amwe y’abazize Jenoside aherekejwe n’ubutumwa bw’abo mu miryango yabo ndetse no gucana urumuri rw’icyizere hasomwa amazina y’abazize Jenoside.

Mu ijambo rya Prof. Gerda Siann, uhagarariye ku buryo bw’icyubahiro u Rwanda muri Scotland akaba yari n’intumwa y’uhagarariye u Rwanda mu Bwongereza yashimiye abateguye ndetse n’abitabiriye icyo gikorwa agaragaza ko Scotland izakomeza kuba hafi y’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda.

Kirsty MacArthur yatanze ubutumwa bwa Comfort Rwanda aho yagaragaje ko akunda u Rwanda n’Abanyarwanda kandi ashimishwa n’intambwe bateye nyuma y’imyaka 17 bahuye n’akaga ka Jenoside.

Kimenyi Ahmed nawe mu izina ry’Abanyarwanda bitabiriye uwo muhango yashimiye cyane abitabiriye ubwo butumire anerekana ko urupfu rubi Abatutsi bapfuye rwabaye amahanga arebera ariko kandi ko ubu Abanyarwanda bafite imbaraga n’ubutwari byo kubaka igihugu kitarangwamo Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Twabamenyesha kandi ko mu ndirimbo zaherekeje uwo muhango harimo indirimbo ya Rugamba Cyprien nawe wazize jenoside, yitwa “Urukundo”.

image
Fiona Murdoch asabira abazize jenoside,iburyo bwe hari Rubayiza Didier umwe mu bateguye igikorwa

image
Professor Gerda Siann

image
image
Imihango yitabiriwe n’Abanyarwanda n’inshuti zabo

Hejuru ku ifoto:Bari mu gikorwa cyo gucana imuri z’icyizere

Rubayiza Didier
Umunyarwanda uba muri Scotland

http://news.igihe.net/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=11868/Posté par rwandaises.com