Umuvunyi mukuru Tito Rutaremara, avuga ko Jenoside ari icyaha ndengakamere kandi ko ari urusobekerane rw’ibibi byinshi, harimo ruswa, akarengane, ubuyobozi bubi, ubwicanyi n’amacakubiri. Ibi yabitangaje nyuma y’uko abayobozi n’abakozi b’urwego rw’umuvunyi basuye zimwe mu nzibutso zo mu ntara y’amajyepfo kuri uyu wa gatandatu.

Abakozi bo mu rwego rw’umuvunyi bayobowe n’umuvunyi mukuru Tito Rutaremara basuye  inzibutso za Jenoside yakorewe Abatutsi ziri mu ntara y’amajyepfo mu rwego rwo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 no gusobanukirwa ku buryo burambuye amateka mabi yaranze u Rwanda.
Umuvunyi mukuru Tito Rutaremara, avuga ko Jenoside ari urusobekerane rw’ibintu bibi byinshi, ngo iyo biteranye bibyara Jenoside.
Umuvunyi mukuru akomeza avuga ko ahantu hari imiyoborere myiza hadashobora kuba Jenoside. Ngo harwanijwe ruswa n’akarengane byose byatanga umusanzu mu kurwanya Jenoside.
Nyuma yo gusura urwibutso rwa jenoside rwa Murambi mu karere ka Nyamagabe, ndetse n’urwibutso rwa Kaminuza nkuru y’u Rwanda mu karere ka Huye, umwe mu bakozi wo mu rwego rw’umuvunyi yatangaje ko aho ku nzibutso zombi hose hahuje amateka kuko Jenoside yari yateguwe, ariko icyiyongeraho muri kaminuza ni uko ari injijuke zishe abandi nabo bajijutse.
Nyuma yo gusura urwibutso rwa Murambi n’urwa kaminuza nkuru y’u Rwanda, abakozi bo mu rwego rw’umuvunyi bakomereje banasuye urwibutso rw’inzirakarengane zazije Jenoside yakorewe Abatutsi ruri mu murenge wa Kinazi mu karere ka Huye.
Muri iyi minsi ijana yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, urwego rw’umuvunyi rukaba rutegura gusura abana b’impfubyi birera bo mu turere dutandukanye.
MIGISHA Magnifique

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=2696
Posté par rwandaises.om