IKinshasa muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kuva tariki 12 kugeza tariki 14 hateraniye inama ya 14 y’ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa (Francophonie) n’u Rwanda rukibarizwamo kugeza ubu, aho ruhagarariwe na Louise Mushikiwabo, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’izindi ntumwa ayoboye.

Mu kiganiro yagiranye na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa RFI, Minisitiri Mushikiwabo yagarutse ku byatangajwe na Perezida w’u Bufaransa, Francois Hollande ku birebana n’ibibazo by’umutekano muke kuri Congo, agaruka ku kibazo cya Nkunda, raporo ya Loni n’ibindi.

Ni ikiganiro cyakozwe mu rurimi rw’Igifaransa, hano hasi twashyize mu Kinyarwanda.

RFI : Louise Mushikiwabo waramutse

L.M : Waramutse

RFI : “Sinihanganira ko imipaka ya Congo ikomeza kwibasirwa n’ibitero bituruka hanze yayo”, nk’uko bimaze gutangazwa na Francois Hollande kuri RFI, ese mwaba mwigeze mwumva ko ari mwe yavubwiraga ?

L.M : Oya, oya kuko uko bihagaze ni uko u Rwanda rwubaha imipaka ya Congo, kuri iyi ngingo nibajije ku mutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Ni ngombwa ko buri ruhande rurebwa n’iki kibazo rushyirwa aho rwagakwiye kuba.

RFI : Muri make muramagana byimazeyo ibyavuye muri raporo ya Loni yo muri Nyakanga uyu mwaka ivuga ku kuba u Rwanda rutera inkunga M23, ikibazo ni uko ibihugu byinshi byemera ibikubiye muri iyi raporo, harimo ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ; Ese ibi ntabwo bibateye ikibazo ?

L.M : Ikiduteye ikibazo ni uko za leta, ibihugu bifite ubushobozi bwinshi kandi buhambaye bwo kuba byasuzuma neza amakuru yatanzwe, kuba ibyo bihugu bibasha kugendera kuri raporo ya ntayo.

RFI : Mu by’ukuri mwahakanye ibikubiye muri iyi raporo ariko uko bimeze kose ni uko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Bwongereza, Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bikomeje kubyirengagiza ndetse byanatangaje ihagarikwa ry’imishinga yabyo y’inkunga zo mu gihe kizaza ; Ese ibi nta kibazo bibateye ?

L.M : Nibaza ko tudakwiye guterwa ikibazo n’ibikomeje kubera muri aka karere, nta muntu n’umwe udafite kwibeshya muri iki kibazo cya Congo ; hari ibihuha byinshi, hari amatsinda menshi afite inyungu zitandukanye, hari n’abantu bafite inyugu za politiki, hari kandi n’uko kureba u Rwanda nk’igihugu gifite icyo gihishe. Ku bijyanye n’imfashanyo igenewe iterambere, murabizi kuri twe nk’u Rwanda inkunga ntituyifata nk’igikoresho cyo kudukangisha. U Rwanda ni igihugu gishobora kuba kiri muri bike byakoresheje inkunga igenewe iterambere neza bifatika. Nta Euro cyangwa Idolari na rimwe ryahawe u Rwanda ritakoreshejwe neza bishoboka…

RFI : Ese mwaba mutumva muri mu bwigunge mu rwego rwa dipolomasi ? (isolement diplomatique)

L.M : Nta na gato (atangaye cyane), u Rwanda ? Oya, Oya !

RFI : Ndavuga kuva mu mezi make ashize.

L.M : Reka reka ! U Rwanda rufite icyo kibazo na Congo, nk’uko nabibabwiye, iki kibazo cyo mu Burasirazuba si gishya, cyari gihari mu mwaka wa 2009, cyari gihari mu mwaka wa 2003, cyari gihari nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ku buryo ubwigunge mu bya dipolomasi sinkeka ko buzanabaho.

RFI : Muvuze ku mwaka wa 2009, si ubwa mbere u Rwanda rukekwaho gutera inkunga umutwe w’inyeshyamba muri Kivu y’Amajyaruguru. Ese nta kibazo kirebana n’urujya n’uruza rw’ingabo n’ibikoresho bya gisirikare hagati y’ibihugu byanyu byombi gihari ?

L.M : Hari ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro mu karere kose. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi habayeho kutitwara neza mu bintu ; impunzi zivanze n’abicanyi, kuri ubu dukomeje guhura n’ingaruka zikomoka kuri ibi. Ibiganiro ni ngombwa, icya ngombwa ni ukugira ubushake mu kugana imbere.

RFI : Kuva mu myaka itatu n’igice ishize Laurent Nkunda afungiwe mu Rwanda kandi ari Umukongomani, ese ibye bizagenda bite ?

L.M : Ikizwi neza ni uko u Rwanda rutazakomeza gufunga Laurent Nkunda ibihe byose, gusa ibi biracyaganirwaho n’abategetsi b’i Kinshasa, tuzabibonera igisubizo.

RFI : Ese Kinshasa yaba yarabasabye byeruye ko yoherezwa muri icyo gihugu ?

L.M : Yego, iki ni na cyo cyabaye imbarutso y’ikibazo, kuko u Rwanda ari igihugu kitemera igihano cy’urupfu, ku buryo kuri twe ntibyumvikana ukuntu twakohereza umuntu ahantu icyo gihano kitarakurwaho, aho ni ho havutse ikibazo. Gusa na none ni ikibazo cya politiki, Laurent Nkunda afite abo akomokamo (Abanyekongo bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda) (…), ku buryo harimo n’impamvu za politiki. Iki kibazo nticyoroshye na gato.

RFI : Imishyikirano yaratangiye I Kampala hagati y’abategetsi ba Congo n’inyeshyamba za M23, ese u Rwanda hari uruhare rushobora kubigiramo ?

L.M : U Rwanda nta na rimwe rwigeze rwanga kugira icyo rukora kugira ngo amahoro yongere agaruke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Icyo u Rwanda rukomeje kwamagarana ni uko ikibazo kiri hagati y’Abanyekongo gikomeje kugerekwa ku karere u Rwanda rushyirwa mu majwi cyane, ibi nta na rimwe tuzabyemera. Ahubwo guhera mu kwezi kwa Mata turi mu biganiro n’abayobozi ba Kinshasa mu nzego zose, urabizi ko kuva mu kwezi kwa Nyakanga abakuru b’ibihugu byombi bahuye inshuro zigera kuri enye. Dukeneye amahoro nk’uko Congo iyakeneye. Ni muri ubu buryo ibiganiro bya Kampala kuri twe ari ingirakamaro, ndetse twiteguye kugira uruhare muri buri cyose cyazana amahoro. Turifuza ko kuri iyi nshuro tubasha kugera ku mahoro arambye, ni yo mpamvu tutemera guca ibintu hejuru ndetse no kubivangavanga, ni yo mpamvu kuri iyi nshuro tutifuza ko hagaragazwa ibimenyetso ariko indwara ntivurwe.

RFI : Ese ishyirwaho ry’ umutwe w’ingabo zidafite aho zibogamiye nticyaba ari igitekerezo cyibeshywaho kuba cyiza ?

L.M : Uyu mutwe udafite aho ubogamiye ni umutwe wa ngombwa kuko muri ICGLR twiyemeje gukemura ikibazo hifashishijwe inzira ya politiki ndetse n’iya gisirikare ; rero mu gihe inzira ya politiki ibashije gukemura ikibazo, ntabwo muri icyo gihe inzira ya gisirikare izaba igikenewe. Gusa ni ngombwa cyane ko twabasha kugira uwo mutwe mu gihe ibiganiro mu rwego rwa politiki bitagize icyo bigeraho. Kubw’ibyo dukeneye gushyigikirwa n’abafatanyabikorwa bacu bo mu bihugu bikize basa n’abatizera ibihugu byo mu karere, ariko mbabwije ukuri ko ikibazo cya Congo kitazakemuka akarere nikatabigiramo uruhare.

http://igihe.com/abo-turibo/

Posté par rwandaises.com