Umuvugizi wa FDLR La Forge Bazeyi arahakana amakuru atangwa na leta y’u Rwanda avuga ko imodoka 8 zafashwe kuwa gatatu zigiye muri Congo zari zigamije gufasha imitwe yitwaje ibirwanisho irwanirayo harimo na FDLR.
Izo modoka zari zaguzwe n’uruganda rw’umunyemari Ayabatwa Tribert Rujugiro ngo zigiye gukoreshwa mu rugande rwe riri i Goma.
FDLR irahakana amakuru avuga ko ikorana n’uyu munyemari Tribert Rujugiro ngo iryo ni ikinamico rya leta ya Kigali ishobora kuba ifite ibyo ipfa n’uwo munyemari.
FDLR iravuga ko iyo leta y’u Rwanda igiranye ikibazo n’umuntu imwitirira gukorana na FDLR.
Polisi y’u Rwanda iravuga ko yafashe imodoka 8 z’uruganda rw’itabi rwa Congo Tobacco Company rwa Tilbert Rujugiro ruri muri DRCongo.
Umuvugizi wa polisi, Theos Badege, yabwiye BBC ko izo modoka zafatiwe i Nyabihugu ejo-kuwagatatu- zigana muri Congo.
Abashoferi 8 n’umuyobozi w’urwo ruganda bafungiwe kuri polisi ya Kicukiro.
Badege yavuze ko inzego zishinzwe iperereza zari zifite amakuru y’uko izo modoka zari zigiye gukoreshwa n’imitwe y’abitajwe intwaro ikorera muri Congo irimo FDLR.
Ariko Rujugiro arahakana ibivugwa na polisi, yabwiye BBC ko izo modoka baziguze muri Akagera Motors zari izogusimbura izindi 10 zishaje nazo baguze aho muri Akagera Motors.
http://www.bbc.co.uk/gahuza/amakuru/2011/04/110414_rujugiro.shtml
Posté par rwandaises.com