Yashyizwe ku rubuga na

Nyuma yo kumurikira aba avocats b’impande zirebwa na Raporo y’impapuro 300 yasohowe n’abacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux kuri uyu wa kabiri, impande bizwi ko zitabona ibintu kimwe zagize icyo zibivugaho.

Me Bernard Maingain avocat ku ruhande rw'abaregwaga kurasa indege na raporo ya Bruguiere

Me Bernard Maingain avocat ku ruhande rw’abaregwaga kurasa indege na raporo ya Bruguiere

Iyi raporo inyuranya niy’umucamanza Jean-Louis Bruguière yo mu 2006 yo yashinjaga ingabo za RPA (RDF ubu) kuba arizo zarasiye indege ya Habyarimana ku musozi wa Masaka, yo yavugaga ko uwarashe iriya ndege yari mu kigo cya gisirikare cya Kanombe.

Nyuma y’itangazwa ry’iyi raporo, Ministre w’Ubutabera w’u Rwanda, akaba n’umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda, Tharcisse Karugarama, yagize ati: “Iyi raporo irangije ikinyoma kimaze imyaka 17, imyaka 17 y’ibihuha, imyaka 17 yo gutera ubwoba, imyaka 17 y’ubugambanyi, imyaka 17 yo kubogama, kubw’ibyo turishimye

Mu gihe cy’amasaha ane, aba avocats b’impande zose bumva abacamanza Marc Trévidic na Nathalie Poux i Paris, basohotse itangazamakuru ryabajije abo ba avocats uko bakiriye iyo raporo.

Me Philippe Meilhac, umwunganizi wa Mme Agathe Habyarimana, amufashe mu kaboko, yavuze ko kuba ubu bushakashatsi bugaragaza  ko ibisasu byarasiwe ku musozi wa Kanombe ari agashya.

ku bijyanye n’aharasiwe indege harimo igishya koko, ariko nanone hari ibyo iyi raporo ishimangira byavuzwe mbere, ko missiles zakoreshejwe ari izo mu bihugu by’Abarusiya, zasabaga amahugurwa arenze, atari yakabonywe n’umusirikare n’umwe mu ngabo z’u Rwanda icyo gihe” Philippe Meilhac

Agathe Kanziga n'umwunganizi we Me Philippe Meilhac bavuye kumva ibya raporo yasohotse

Agathe Kanziga n’umwunganizi we Me Philippe Meilhac bavuye kumva ibya raporo yasohotse

Kuri iyi raporo yasohotse, yakozwe n’impuguke, zirimo n’umudereva w’indege zo mu bwoko bwa Falcon 50, umwe mu bunganizi b’abaregwaga ku ruhande rw’ingabo za RPA (RDF ubu) Me Bernard Maingain yavuze ko bashimishijwe n’ibyasohotse muri iyi raporo.

Abakiliya bacu bari barashinjwe kurasa iriya ndege mu buryo butaribwo mu myaka ishize, ubu baratuje, iki kibazo kigomba kujya ku ruhande tugakomeza ibindi” Me Bernard Maingain

Alain Juppé,  Ministre w’Ububanyi n’amahanga w’Ubufaransa we kuri iyi raporo yasohotse yagize ati: “ Nitaye kuri iyi raporo. Njye icyo nifuza ni uko imibanire y’u Rwanda n’Ubufaransa yaguma kuba myiza, nkuko yongeye kuzahurwa bushya, ko yakomeza kurushaho, gusa nta byinshi numva natangaza kuri iyi raporo

Naho Louise Mushikiwabo w’u Rwanda, we yavuze ko iyi raporo yakozwe byibura n’inzobere zabashije kwigerera aho ibivugwa byabereye bitandukanye n’iya Bruguière ngo wayikoze atageze mu Rwanda, iyi ngo ikaba ikoze ku buryo bw’umwuga.

Iyi Raporo twayishimiye, nubwo ibyo yasohoye twe twari tuziko n’ubundi ariko kuri, kuko ntawurusha abanyarwanda kumenya ukuri kwabo. Iyi raporo rero twishimiye ko ishyize ukuri ahagaragara mu buryo bwakozweho ubushakashatsi n’abagaragaje ko ari abanyamwuga” Mushikiwabo

Ubwanditsi
UMUSEKE.COM

umuseke.com/2012/01/11/kanziga-karugarama-a-juppe-mushikiwabobati-iki-kuri-raporo-yasohotse/

Posté par rwandanews