Impunzi 4 zaturutse mu gihugu cya Congo Brazzaville, zari mu rugendo rwo gusura uko umutekano n’ibikorwa by’amahoro bimeze mu Rwanda. Nyuma y’aho zigejejwe mu miryango yazo iri hirya no hino, ziyemeje gusubira mu gihugu cya Congo Brazzaville ngo zishishikariza abariyo gutaha kuko zasanze abanyarwanda barateye intambwe mu bumwe n’ubwiyunge. Izi mpunzi zigomba gusubira muri Congo Brazzaville kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23 Mata 2011.

Igihe.com cyajyanye n’umwe muri bo witwa Tuyisenge Martin waherukaga mu Rwanda mu myaka 17 ishize, aho yari atuye ahahoze hitwa Cyangugu; ubu akaba ari mu Ntara y’Iburengerazuba, mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Giheke, maze dusanga abo mu muryango we bari bamutegerezanyije urukumbuzi rwinshi cyane. Mushiki we Regina avuga ko yamuherukaga kera kandi ko yifuzaga ka bagumana ntabasige. Ati:”twishimye cyane, mbese byaturenze!”

Naho nyina wabo Mukarutabana Christine, avuga ko yabaye nk’ukubitwa n’inkuba kongera kumubona kuko yakekaga ko yari yarapfuye amusaba kujya kubwira n’abandi bo mu muryango wabo bahunze gutaha. Yagize ati:”Ubu turaturanye, turasangira abantu basabanye imbabazi, ubu nta kibazo, ubu ni amahoro mbega, atubwirire ba nyina[aseka murumuna mukuru wanjye] ahubwo batahe[atahe]. »

Igihe.com kandi cyajyanye n’uwitwa Nsengiyumva Janvier uheruka iwabo hitwaga Gikongoro mu 1994. Avuga ko yasanze ibintu aho bigeze byarabasize abakiba hanze, Avuga ko iterambere u Rwanda rugezeho ryamushimishije. Iyi mpamvu avuga ko ari nayo izatuma ashishikariza bagenzi be ubu babayeho mu buhunzi kugaruka mu rwababyaye.

Semacumu Ignace mwene Rekeraho, se we wari waramuburiye irengero muri iyo myaka 17 yose, yabwiye Igihe.com ko yumva umwana we yagumana nawe ntahave kuko bari baramubuze. Mukuru we Sibomana Faustin, w’imayaka 33, yagize ati:”Biboneye ko mu Rwanda hari intambwe twateye nyuma ya Jenoside ababa hanze badakunda kumenya, gusa we yemeye.”

Tubibutse ko mu nyuma y’inama y’umushyikirano iherutse kuba, uwitwa Mwungeri Zabuloni, wari waje nk’impunzi yabaga muri iki gihugu cya Congo Brazaville, yahisemo kwigumira mu Rwanda nyuma y’aho asobanuriwe aho u Rwanda rugeze rwiyubaka. Ubu akaba yarakomereje amasomo ye mu Ntara y’Amajyepfo.

Ibi bikorwa byose byo gufasha izi mpunzi no gusura imiryango yazo byakorwaga ku bufatanye n’umuryango ushinzwe gucyura impunzi HCR, Minisiteri y’umutekano yo mu Gihugu cya Congo(yari iyobowe na Col. Francois Nde), na Minisiteri y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Ibiza no Gucyura Impunzi mu Rwanda (MINIMAR). Uretse gusura imiryango yabo, aba banyarwanda bakiba mu buhungiro, baganiriye n’inzego zitandukanye(Minisiteri y’Ubutabera, Ububanyi n’Amahanga, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo,…), banasuye i Mutobo, ahabera ingando zo gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe ya gisirikare.

image
Abanyarwanda baba Congo Brazzaville bari kumwe n’abayobozi ba HCR, Leta y’u Rwanda n’aba Congo

image
Bahoberana, byabaye nk’igitangaza kongera kubonana nyuma y’imyaka 17

image
Martin i Cyangugu, yabonye n’akanya ko kuganira n’abanyamakuru

image
Nyiraminani Clarisse, umwe mu baba nk’impunzi mu gihugu cya Congo Brazzaville

image
Semacumu Ignace yishimira umwana we nyuma y’igihe batabonana

image
Tuyisenge Martin asuhuza mushiki we Régina iruhande murumuna we ateruye umwana

Richard Irakoze /Igihe.com

http://www.igihe.com/news-10-20-12237.html/Posté par rwandaises.com