Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali buratangaza ko imirimo yo kubaka gare nshya mu mujyi wa Kigali izasubukurwa ku itariki ya 25 ukwezi gutaha ikazamara amezi atatu. Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu Alphonse NIZEYIMANA yavuze ko iyo mirimo yatinze gutangira kugira ngo habanze kuboneka umuhanda mugari ugana ahazaba hubatse iyo gare.


Ku itariki ya 25 Kanama umwaka ushize wa 2010 nibwo habaye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro imirimo yo kubaka centre nini y’ubucuruzi mu mujyi wa Kigali hafi ya gereza nkuru ya Kigali ahahoze hakorera brigade ya Muhima. Muri iyo centre ni naho sosiyeti Down Town Project yateganyaga kubaka gare nshya itandukanye n’izisanzwe mu Rwanda,ubuyobozi bwayo bukaba bwaratangazaga ko yagombaga kuba yarangiye bitarenze ukwezi kwa 12 k’umwaka wa 2010.


Kuri ubu ariko iyo gare ntiratangira kubakwa ndetse n’ikibanza ubwacyo usanga cyaramezemo ibyatsi bigaragara ko hashize igihe kinini nta kihakorerwa. Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu Alphonse NIZEYIMANA yatangaje ko iyo mirimo yatinze gutangira bitewe n’uko hari ibyagombaga kubanza gutunganywa birimo n’umuhanda. Yavuze ko gushyiraho umuhanda byatwaye amezi agera kuri atatu,hakurikiraho no kwimura za kiosque zari zihari nabyo bifata igihe. Ariko ubu ngubu byararangiye. Umuhanda urimo urakorwa mu gihe cy’ukwezi kumwe uzaba urangiye gutunganya gare bisubukurwe, ni nko mu matariki 25 y’ukwezi gutaha uzaba urangiye imirimo yo kubaka gare itangire.


Alphonse NIZEYIMANA kandi yavuze ko umushinga wose ari uw’igihe kirekire nyuma yo kubaka gare hakazakurikiraho igice cya kabiri. Iyi ni gahunda igomba kumara imyaka itanu. Kubaka gare byagombaga kumara amezi atatu ariko n’andi mazu ayikikije nayo yagombaga gutwara nk’amezi atandatu noneho indi irimo ikabona gukomeza ariko umushinga wose ugomba kumara imyaka itanu.
Usibye gare kandi muri icyo gice hateganywa kubakwa amazu y’ubucuruzi,banki,amavuriro,ahazakorerwa n’amasosiyeti y’ubwishingizi n’izindi servisi zitandukanye zishobora gukenerwa n’abagenzi mbere yo gutangira urugendo.


Jean Damascene MANISHIMWE

Posté par rwandaises.com