Kuri uyu wa gatandatu tariki 26/03/2011, abanyeshuri b’abanyarwanda biga muri Oklahoma Christian University muri Leta Zunze ubumwe z’Amerika bongeye gutegura “Ijoro ry’Umuco Nyarwanda”, igitaramo ngarukamwaka cyereka abandi banyeshuri, abarimu, inshuti ndetse n’ababyeyi ubukungu bw’umuco nyarwanda.

Abitabiriye igitaramo beretswe imbyino, bumva indiririmbo n’imivugo bitaka u Rwanda rw’Imisozi igihumbi n’abaturage barwo, berekwa imyambarire yo muri Afurika muri rusange no mu Rwanda by’umwihariko ndetse haba n’umwanya wo gufata amafunguro n’ibinyobwa nyarwanda.

Usibye ko abayoboraga gahunda bavugaga mu rurimi rw’icyongereza ndetse n’abitabiriye ibirori benshi bakaba abanyamahanga, n’aho ubundi byagaragaraga ko ahaberaga uyu mugoroba hari mu Rwanda. Abashyitsi binjiraga bakirwaga n’abasore n’inkumi bambaye kinyarwanda, amajwi y’indirimbo, imitako ndetse n’amabendera, ntaho byari bitaniye n’ibigaragara mu birori bikuru mu Rwanda.

I saa moya z’ijoro zirengaho iminota mike, abashyitsi ndetse n’abanyarwanda bendaga kuzura ingoro mberabyombi ya Oklahoma Christian bari bamaze kwicara bategereje ibyo bahishiwe, dore ko iki gitaramo kiri mu byitabirwa kandi bigakundwa na benshi buri mwaka. Nk’uko bisanzwe, ibirori byabimburiwe n’isengesho ryo kwiragiza Imana, rikurikirwa n’indirimbo zo guhimbaza zaherekejwe n’umurya wa gitari ndetse n’ingoma. Abakurikiranaga ibirori wabonaga batwawe n’uburyo abaririmbaga bagaragaza urukundo rw’Imana mu majwi, mu murya w’inanga ndetse n’akadiho.

“Inganji” , itorero ry’imbyino nyarwanda rigizwe n’abanyeshuri biga kuri iri shuli rimaze gukomera no kubaka izina ryaryo muri kano gace naryo ntiryatengushye abakurikiranaga ibirori. Indirimbo zabo zitaka u Rwanda kandi zerekana ishema n’isheja, gukunda igihugu n’umurimo byaranze abasekuruza ndetse bikaba bikiri igicumbi cy’amajyambere n’ahazaza h’urwa Gasabo bazibyinanye ubuhanga n’umurava bidasanzwe byatumye baherekezwa n’amashyi y’urufaya.

image

Itorero Inganji ryasusurukije ibirori

N’ubwo abari bitabiriye ibirori bamwe bageze mu Rwanda, abenshi bahamije ko batigeze bagira amahirwe yo kwirebera n’amaso ubwiza Rurema yatatse u Rwanda bwerekanywe mu mafoto. Amashusho yerekanywe yagaragaje ubwiza bw’imisozi, ibibaya, ibiyaga, inzuzi ndetse n’amashyamba y’u Rwanda kuva mu majyepfo kugera mu majyaruguru, no kuva i burasirazuba ukagera i burengerazuba. Amafoto kandi yerekanye amajyambere u Rwanda rumaze kugeraho mu myubakire, ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’izindi nzego z’ubuzima. Amashusho kandi yagaragaje akanyamuneza n’icyizere abana b’u Rwanda bahorana.

Pastor J. Smith wavuze nk’umunyamerika wabaye mu Rwanda igihe kitari gito, nawe yagaragaje ubukungu bw’umuco w’ U Rwanda ndetse n’ubushobozi bw’abarutuye. Amaze kwigisha abitabiriye umugoroba indamukanyo nyarwanda, yagize ati: “ Nkimenya ko ngiye kujya mu Rwanda, nari nzi ko ngiye kwigisha abanyarwanda ibyo nzi byose. Nasanze naribeshyaga. Banyigishije byinshi birenze ibyo natekerezaga.”

Ikindi kandi, yagaragaje ko uko yari ategereje kubona abanyarwanda bababaye, barataye icyizere, atari ko yabasanze. Yasanze abenshi barize kubabarirana no guturana mu mahoro. Yarangije yemeranya na benshi ko Imana iri gukora umurimo ukomeye mu Rwanda.

Ikindi cyashimishije abantu ni ukwerekana imyambarire (défilé de mode/Fashion show) byakozwe n’abanyarwanda bafatanyije na bagenzi babo bava mu mpande zose z’isi. Herekanywe uko abanyarwanda bambara kuva ku myenda isanzwe, imyenda yo kurimbana, imyenda yambarwa n’urubyiruko ndetse n’ababyeyi.

Igitaramo kandi cyabaye umwanya wo kugaragariza abari aho ibikorwa bimwe bikorwa n’abanyeshuri b’abanyarwanda bagamije guhuza ingufu n’abandi banyarwanda mu nshingano zo kubaka igihugu. Aloys Zunguzungu uhagarariye umushinga Rwandans4Water, ugamije gufasha abaturage bo mu cyaro kubona amazi meza hacukurwa amariba, yagaragaje uko uwo mushinga wubatse amariba y’amazi mu Burasirazuba bw’ u Rwanda mu gihe cy’impeshyi y’umwaka ushize ndetse ukanahugura abanyeshuri bo muri KIST mu buryo bwo gucukura amariba hakoreshejwe uburyo buhendutse. Yashimiye abari aho inkunga bateye umushinga, ndetse abagezaho gahunda ufite yo gukomeza ibikorwa uno mwaka.

Twabibutsa ko hari imishinga myinshi igenda ishingwa n’abanyeshuri b’abanyarwanda bo muri Oklahoma Christian University muri gahunda yabo yo gufasha u Rwanda n’abanyarwanda gutera imbere uko bashoboye. Muri iyo twavuga Rwandan Girls Empowerment igamije kongera umubare w’abana b’abakobwa barangiza amashuri yisumbuye ubahuza n’abaterankunga, n’indi ikivuka.

Ibirori byashojwe n’intore zashimishije abari aho mbere yo kwerekeza ahari hateguriwe kwerekana ubukorikori n’ubwiza nyarwanda aho beretswe ibiseke, amaherena nyarwanda n’indi mitako. Baboneyeho kandi gufata amafunguro yari yabateganyirije yarimo amandazi, amasambusa, capati, umutobe w’Agashya, icyayi ndetse n’ikawa nyarwanda.

image

Umutsima (cake) utatse amabara y’ibendera ry’u Rwanda

Abanyeshuri twashoboye kuvugana bose bishimiye ukuntu umugoroba werekanye ishusho nziza y’u Rwanda, itandukanye n’iyerekanwa akenshi mu makuru aho usanga bibanda ku itsembabwoko ryakorewe abatutsi muri 1994, ubukene ndetse n’indwara. Abanyarwanda biga muri Oklahoma Christian bishimiye ko bagira akanya ko kwereka amahanga aho u Rwanda rugeze mu iterambere, imibereho y’abaturage, ubumwe n’ubwiyunge n’imibanire n’amahanga kandi bakagira umwanya wo kuruhuka amasomo bakaganira ku gihugu cyababyaye.

Twabibutsa ko hari abanyeshuri barenga 60 b’abanyarwanda muri Oklahoma Christian University, abenshi muri bo bakaba bari muri gahunda yitwa Rwandan Presidential Scholars yatangijwe ku bufatanye hagati y’ishuri na minisiteri y’uburezi mu Rwanda.

Gaspard Twagirayezu
Oklahoma Christian University/http://www.igihe.com/news-10-20-11504.html/Posté par rwandaises.com