KIGALI – Ku wa kane tariki ya 31 Werurwe 2011, kuri telefoni igendanwa Minisitiri Protais Musoni yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe ko Guverinoma yafashe icyemezo cya politiki kigamije kwegurira abanyamakuru ubwabo inshingano yo kugenzura, kugira inama, ubuhwituzi, ubuvugizi n’ibindi bijyanye nabwo mu birebana n’umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda.

Ibyo bijyanye n’ibyavugiwe mu nama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa gatatu tariki ya 30 Werurwe 2011 muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ikemeza ko ibirebana n’ubugenzuzi bw’itangazamakuru byakorwaga na Media High Council (MHC) bihabwa urwego rw’ababigize umwuga w’abagize itangazamakuru.

Minisitiri Musoni ubusanzwe ureberera itangazamakuru muri iki gihe, asobanura ko iyo nshingano yari isanganywe MHC kuva mu mwaka wa 2002, kuko mbere yaho yakurikiranwaga na Minisiteri ifite itangazamakuru mu nshingano.

Kuba rero ngo iyo nshingano yakorwaga n’ikigo cya Leta, ngo byatumaga abanyamakuru benshi batibona muri urwo rwego, barunenga ko rubereyeho kubahana gusa aho kubagira inama no kubakorera ubuvugizi.

Minisitiri Musoni akaba ariho ahera asaba abanyamakuru kwigirira icyizere, bakishyiriraho urwego rugenzura abakora uwo mwuga ndetse rukanafatira ibihano abakora amakosa, hakubiyemo kubagira inama n’ibindi.

Ku kibazo kijyanye n’uko urwo rwego rwakora, aho rwavana ubushobozi n’ibindi, Minisitiri Musoni atangaza ko hari inyigo yatangiye gukorwa  n’itsinda rikuriwe na Christophe Kayumba uzwi nk’impuguke mu itangazamakuru, bikaba biteganijwe ko mu gihe cy’icyumweru kimwe kiri imbere iryo tsinda rizatangaza raporo yayo.

Musoni asobanura kandi ko bazakomeza kwifashisha n’ingero z’ahandi  mu kubaka urwo rwego, kandi ngo Leta ntabwo izahita irutererana ariko abanyamakuru bakaba basabwa gushyiraho akabo, bakagira uruhare mu kwishyiriraho urwego bibonamo.

Umuyobozi w’ikinyamakuru Umusingi, Gatsimbazi Nelson avugana n’iki kinyamakuru, yemeje ko kuba byonyine hemejwe ko ibibazo by’abanyamakuru bigiye gukurikiranwa n’abanyamakuru ubwabo ari  intambwe yo kwishimira, kuko ari bo baba bazi ibibazo byabo.

Gatsimbazi ariko akomeza agaragaza impungenge ku bijyanye n’imikorere y’urwo rwego ruramutse rukorera mu kwaha k’ubutegetsi bw’igihugu, nk’uko bikorwa mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=531&article=21589

Posté par rwandaises.com