Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho U Rwanda rwafashe icyemezo cyo guha akato Peter Erlinder umunyamategeko wunganiraga Aloys Ntabakuze. Icyo cyemezo cyashyizwe ahagaragara kuri uyu wa kabiri kivuga ko Peter Erlinder yagaragaje ubushake buke bwo kujya Arusha kunganira umukiliya we. Urukiko ruvuga ko ku italiki 25 zu kwezi kuwa 3, Erlinder yandikiye urukiko avuga ko adashobora kuboneka ku mpamvu z’ uburwayi. Icyo gihe hari hasigaye iminsi 5 kugirango urubanza rw’ubujurire rwa Aloys Ntabakuze ruburanishwe.

 

Mu bindi byashinjiweho mu gufata icyemezo cyo guha akato Erlinder nicyo urwo rukiko rwise ubushake bwe buke bwo kunganira umukiliya we no kutamenyesha urukiko mu gihe giteganijwe ko atabishoboye. Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho U Rwanda ruvuga ko ibi byabangamiye urubanza n’akandi kazi ko mu rukiko. Iki cyemezo cyafashwe gikurikiye ikindi cyafashwe itariki 27 z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka gisaba uyu munyamategeko kubahiriza inshingano ze muri urwo rukiko yunganira Ntabakuze ukekwaho ibyaha bya jenoside.Twabibutsa ko uregwa Aloys Ntabakuze nawe yigeze gusaba urukiko ko rwakwemera umwunganira kubikora hakoreshejwe ikoranabuhanga rya video conference, ariko urukiko ruramwangira.

Peter Erlinder yigeze gufatwa n’inzego zo mutekano mu Rwanda aregwa ibyaha byo guhakana no gupfobya jenoside yakorewe abatutsi. Nyuma yaho yaje kurekurwa ku mpamvu z’uburwayi.

Flora Kaitesi

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=2789

Posté par rwandaises.com