Prezida wa Somaliya SHARIF Sheih AHMED kuri iki cyumweru yagiriye uruzinduko rwe mu Rda.
Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali Perezida wa Somalia yakiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Ministre w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo ndetse na Ministre w’Ingabo General James Kabarebe.
Perezida wa Somalia Kandi yunamiye abazize genocide yakorewe abatutsi bashyinguye ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Mu gihe cya saa ine n’igice, nibwo Perezida wa Somalia SHARIF SHEIH AHMED yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali , aho yakiriwe n’abayobozi batandukanye barimo na Ministre ushinzwe umutekano mu gihugu Sheih Mussa Fazil Harelimana.
Perezida wa Somalia akaba yahise yereheza ku rwibutso rwa genocide rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho yabanje kunamira abazize genocide yakorewe abatutsi ndetse anashyira indabo ku mva zabo.Nyuma yaho yasuye inzu y’urwibutso asobanurirwa amateka yaranze u Rda mbere y’abakoroni ku gihe cyabo ndetse n’uburyo genocide yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa mu 1994.
Nyuma yo gusura urwibutso Perezida SHARIF SHEIH AHMED yatanze ubutumwa ku banyarwanda ndetse n’abanyafrika muri rusange.
Akaba yavuze ko yababajwe n’ubwicanyi ndengakamere bwabaye hano mu Rda, yongeraho ko yifatanyije n’abanyarwanda mu gahinda barimo muri iki gihe cy’icyunamo kandi yishimiye uburyo abanyarwanda bongeye kwiyubaka nyuma ya genocide, bakaba babana neza .
Perezida SHARIF SHEIH AHMED yashimangiye ko afite icyizere ko u Rda ruzabera urugero ibindi bihugu bifite amakimbirane bikazashobora kuyakemura, ndetse yemeza ko afite icyizere kandi yifuza ko ubwicanyi nk’ubu butazongera kuba ahandi ku isi.
Mbere yuko asoza uruzinduko rwe, Perezida SHARIF AHMED akaba yakiriwe na Perezida wa Repubulika Paul KAGAME.
Alice Kanyamanza
http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=2640
Posté par rwandaises.com