Prezida  wa  Somaliya SHARIF  Sheih  AHMED  kuri  iki cyumweru  yagiriye uruzinduko rwe mu Rda.
Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali Perezida wa Somalia yakiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Ministre w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo ndetse na Ministre w’Ingabo General James Kabarebe.
Perezida wa Somalia Kandi yunamiye abazize genocide yakorewe  abatutsi bashyinguye ku rwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Mu gihe cya  saa ine n’igice, nibwo Perezida wa Somalia SHARIF SHEIH AHMED  yageze ku  kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali , aho yakiriwe n’abayobozi batandukanye barimo  na Ministre ushinzwe umutekano mu gihugu Sheih Mussa Fazil Harelimana.

Perezida wa Somalia akaba yahise yereheza ku rwibutso rwa genocide rwa Kigali ruri ku Gisozi, aho  yabanje kunamira abazize genocide yakorewe abatutsi ndetse anashyira indabo ku mva zabo.Nyuma yaho yasuye inzu  y’urwibutso asobanurirwa amateka yaranze u Rda mbere y’abakoroni ku gihe cyabo ndetse n’uburyo genocide yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa  mu 1994.

Nyuma yo gusura urwibutso Perezida SHARIF SHEIH AHMED yatanze ubutumwa ku banyarwanda ndetse n’abanyafrika  muri  rusange.
Akaba yavuze ko yababajwe n’ubwicanyi ndengakamere bwabaye  hano mu Rda, yongeraho ko yifatanyije n’abanyarwanda  mu gahinda  barimo muri  iki gihe cy’icyunamo kandi yishimiye uburyo abanyarwanda  bongeye  kwiyubaka nyuma ya genocide, bakaba babana neza .
Perezida SHARIF SHEIH AHMED yashimangiye ko afite icyizere ko u Rda  ruzabera urugero ibindi bihugu bifite amakimbirane  bikazashobora kuyakemura, ndetse yemeza ko afite icyizere kandi yifuza  ko ubwicanyi nk’ubu butazongera kuba ahandi ku isi.

Mbere yuko asoza uruzinduko rwe, Perezida SHARIF AHMED akaba yakiriwe na Perezida wa Repubulika Paul KAGAME.

Alice Kanyamanza

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=2640


Posté par rwandaises.com