Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG, Mucyo Jean de Dieu (Ifoto/Ububiko)

Egide Kayiranga

KIGALI – Umuhango wo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, uteganyijwe kuba ku nshuro ya 17 uzabanzirizwa n’umuhango wo kumurika amafoto n’ibitabo bivuga kuri Jenoside uzaba kuwa 4 Mata 2011.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, umwe mu bashinzwe gutegura uwo muhango akaba n’umukozi muri Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside Dr Bideri Diogène, yavuze ko ubusanzwe umuhango wo kwibuka wabanzirizwaga n’imana mpuzamahanga yavugaga kuri Jenoside, ariko ko uyu mwaka bifuje guhindura.

Dr Bideri ati “iryo murika rizatangira kuza kuwa 4 kugeza kuwa 12 Mata 2011, ukazaba ugizwe n’ibice bitatu by’ingenzi, ibyo akaba ukwerekana amafoto n’amashusho n’ibitabo byose bigaragaza uko Jenoside yakozwe, kwerekana icyerekezo u Rwanda rutumbereye ndetse no kwerekana aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.”

Avuga ko ibyo bizajya biba mu masaha yo kumanywa, hanyuma kuva  saa moya z’umugoroba hakazajya haba umuhango wo gusobanurira abaje ku bitabo byanditswe kuri Jenoside bikorwa n’abanditsi babyo.

Aha akaba atanga urugero nko ku bitabo byagiye byandikwa ku bwicyanyi bwabereye ku Mugina, Nyarubuye, Murambi n’ahandi.

Ati “nk’uko bisanzwe mu ijoro ryo kuwa 7 Mata, ho hateganyijwe gutangwa ubutumwa bw’icyizere buzatangwa n’abayobozi.”

Naho ku wa 9 Mata ho hateganyijwe urugendo rwo kwibuka  “work to remember” ruzakorwa n’urubyiruko runyuranye rwo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Abajijwe uko biteganyijwe mu bindi bihugu maze agira ati “za Ambasade zihagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye, twagerageje kuziha ibisabwa byose kugira ngo nabo nibabishobora bazakore ibikorwa bisa n’ibyo natwe tuzakorera mu Rwanda.”

Asaba ko habaho uburyo bwo  kurwanya imvugo zimwe na zimwe zihakana Jenoside, avuga ko ubu butumwa, buzatangwa mu Midugudu yose yo mu Rwanda no muri ya Ambasade zose z’u Rwanda mu mahanga.

Imihango yo kwibuka muri uyu mwaka izashingira ku nsanganyamatsiko igira iti “ Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, dushyigikire ukuri, twiheshe agaciro.”

Iryo murika rizamara igihe kingana n’icyumweru rizabera kuri Sitade ntoya y’i Remera, naho imihango yo kwibuka ku rwego rw’igihugu izabera kuri sitade Amahoro.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=532&article=21651

Posté par rwandaises.com