Mu gihugu cya Cote d’Ivoire inkuru y’ikimenamutwe kuri bamwe ikaba iy’ihumure ku bandi ni iy’itabwa muri yombi rya Laurent Gbagbo, Perezida wa Cote d’Ivoire ucyuye igihe.
Kuri uyu wa mbere tariki ya 11 Mata 2011, nyuma y’ibitero bikomeye Ingabo z’u Bufaransa zagabye ku ngoro ya Bwana Laurent Gbagbo, uyu mugabo wari warakomeje kuba ibamba yashyize atabwa muri yombi.
Ababibonye n’amaso bikiba, bemeza ko yatawe muri yombi n’Ingabo z’Abafaransa (Forces Speciales Françaises)zirwanira ku butaka zimusanze iwe mu nzu nyuma yo kurasana n’abamurinda. Ibi byari byahungabanyije abatuye Abidjan, kuko hakoreshwaga imbunda za rutura ku mpande zombi. Ingabo zirwanira Alassane zahise zitangaza hose ko Abafaransa bamaze guta muri yombi Laurent Gbagbo, zisaba ko batamusohora mu gihugu.
Laurent Gbagbo akigubwa gitumo iwe mu rugo
Kubwo kwirinda ingaruka za dipolomasi, ingabo z’u Bufaransa zahise zimushyikiriza ingabo zirwanira Alassane Ouattara « Forces Nouvelles », bazisaba kutagira ikibi na kimwe bamukoraho. Amakuru yari yakomeje gucicikana amaradio, Websites n’ibinyamakuru bivuguruzanya ku bamufashe, kugeza ubwo Abafaransa basabye Ingabo zirwanira Ouattara kwiyitirira igikorwa, na Ambasaderi w’Ubufaransa muri Cote d’Ivoireagahita abitangaza atyo.
Perezida Laurent Gbagbo ucyuye igihe ubu yajyanywe muri Golf Hotel yari yagabyeho ibitero bikomeye ejo, ikoreramo Perezida watowe ariwe Alassane Dramane Ouattara.
Laurent Gbagbo akigezwa muri Golf Hotel, ahakorera mukeba we Perezida Alassane Ouattara
Ifatwa rya Laurent Gbagbo ari muzima rishoje umugambi ukomeye wari wifujwe n’abo batavuga rumwe, ndetse n’Umuryango Mpuzamahanga wo kwirinda, bangaga ko hameneka amaraso muri iki gikorwa, cyangwa se Gbagbo akaba yakwihimurwaho n’abo bahanganye.
Laurent Gbagbo yari amaze imyaka isaga icumi ayobora Cote d’Ivoire n’ubwo yari yaratorewe kuyobora mu gihe cy’imyaka itanu. Ubwo manda ye ya mbere yarangiraga mu mwaka w’2005, Gbagbo yakomeje kwimura amatora, ubundi agasesa Komisiyo y’Igihugu y’amatora iminsi mike mbere y’uko amatora akorwa. Ibi nibyo byamushoboje kwiyongeza indi myaka itanu, kugeza ubwo amatora yakorwaga mu kwezi kwa 10 umwaka ushize. Ynaze kwemrea ibyayavuyemo, igihugu kigira abayobozi babiri.
Urugiye kera, nyuma y’iminsi mike atangaje ko atazigera yegura, arashyize aragamburujwe. Yatawe muri yombi we n’umugore we Simone Gbagbo. Televiziyo y’igihugu ikaba yongeye gusubira mu maboko ya Alassane Dramane Ouattara.
John Williams NTWALI
http://news.igihe.net/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=11887
Posté par rwandanews