Uwahoze ari Minisitiri wigeze no kuba Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi no mu Bufaransa, Jacques Bihozagara yapfiriye mu Burundi aho yari afungiwe kuva mu Kuboza 2015.

Bihozagara yari afungiwe muri Gereza ya Mpimba i Bujumbura aho yafatiwe tariki ya 4 Ukuboza 2015 ashinjwa kuba yari mu Burundi nk’intasi y’u Rwanda.

Amakuru ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Bihozagara yapfiriye muri Gereza kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Werurwe ahagana saa cyenda z’igicamunsi. Bivugwa ko yazize uburozi yaririye aho yari afungiwe.

Leta y’u Burundi yafashe Bihozagara [wigeze kuba Minisitiri wo gucyura impunzi mu Rwanda] imushinja kuba intasi y’u Rwanda nyuma y’uko hari hashize imyaka myinshi yarahagaritse ibikorwa bya politiki.

Yanditswe kuya 30-03-2016 na Munyengabe Murungi Sabin

http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bihozagara-wahoze-ari-minisitiri-mu-rwanda-yapfiriye-i-burundi

Posté le 30/03/2016 par rwandaises.com