Stanley Gatera
VILLAGE URUGWIRO – Ku wa 26 Gicurasi 2011 muri Village Urugwiro abakuru b’imiryango y’ubufatanye hagati ya Polisi baturutse mu turere tunyuranye tw’Afurika ariyo, EAPCCO, CAPCCO, SARPCCO, ECOWAS, AU na EU RECSA babonanye na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame baganira uburyo Ibihugu bigize iyi miryango byafatanya mu kurwanya icuruzwa ry’intwaro ntoya n’iziciriritse no kurwanya ikwirakwizwa ryazo.
Abahagarariye imiryango y’ubufatanye ya polisi z’ibihugu bya Afurika babonanye n’umukuru w’Igihugu bari mu Rwanda mu nama y’iminsi ibiri igamije kureba uburyo harwanywa abakoresha intwaro ntoya n’iziciriritse.
Uwari uhagarariye polisi y’u Rwanda muri ibi biganiro Komiseri Jenerali wa Polisi Gasana Emmanuel yatangarije abanyamakuru ko impamvu abo bayobozi baje mu Rwanda by’umwihariko bagahura na Perezida Paul Kagame byari ukugira ngo baganire uburyo inzego za polisi muri ibi bihugu zahuza imbaraga mu kurwanya no gukumira ikwirakwizwa ry’imbunda ntoya kugira ngo umugabane wa Afurika ukomeze kurangwa n’umutekano.
Gasana yagize ati “mu byo baganiriye na Perezida Paul Kagame harimo uburyo hashyirwaho igipolisi kimwe cya Afurika kizafasha guhana amakuru mu buryo bwo kurwanya ibyaha bishingiye ku mutekano bikazadufasha kugira imikoranire myiza hagati y’ibihugu by’Afurika ahari amakuru bakayaha n’abandi mu buryo bworoshye, ikindi banamushimiye cyane kuko basanze mu Rwanda hari umutekano n’isuku kandi bakaba basanze u Rwanda arirwo ruri ku isonga muri icyo gikorwa.”
Umuyobozi wa Polisi y’Igihugu Komiseri Gasana yaboneyeho kugaragaza ko ubu mu Rwanda icyaha cy’abantu batunga imbunda ntoya cyarangiye kuko ngo habayeho gahunda yo gukangurira abari bazitunze kuzitanga ku bushake, ndetse ngo hanabaho gahunda yo kuzandika zose izishaje zikaba zaratwitswe zose ikaba ariyo mpamvu mu Rwanda icyo gikorwa cyarangiye gusa hagomba kubaho ubufatanye n’ibindi bihugu mu rwego rwo gukumira no kurwanya ikwirakwizwa ry’izo ntwaro.
Uwaje ahagarariye itsinda ryabonanye na Perezida Kagame Dr Fransis K Sang yavuze ko bishimiye kuba bakiriwe neza na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame agaragaza ko ibyo baganiriye bizabagirira akamaro bitewe nuko u Rwanda rwashoboye kubigeraho bityo bakifuza ko byagerwaho no mu bindi bihugu.
Dr Fransis yagize ati “twaganiriye uburyo dushobora gufatanya tugaca intwarwo ntoya n’iziciriritse kuko igihugu kimwe twasanze kitabishobora bitewe nuko zishobora gucika mu gihugu kimwe ariko zikagurishwa mu kindi byegeranye, ariko dufatanyije twagera ku ntego yacu kandi ndizera neza ko ubufatanye bwacu buzatugeza ku ntego twihaye.”
Dr Fransis yakomeje agira ati “iki cyari ikibazo gikomereye ibihugu bya Afurika ariko ubu igihe kirageze ko duhaguruka nk’ibihugu tugashyira hamwe tukigisha abaturage ko badakwiye gutunga izo mbunda ntoya abakizifite bakazitanga kubushake bityo tukagira umutekano usesuye kuri buri wese no kuri buri gihugu.”
http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=555&article=22887
Posté par rwandaises.com