– Uwubatse mu kajagari ntagomba kubiburana agomba kubihanirwa
– Usenyewe yarubatse nta byangombwa ntaba ahohotewe, aba ahubwo ahohotera abandi
– Bazasabwa kwisenyera bahagarikiwe, nibatabikora babikorerwe bishyuzwe ak
azi kakozwe
– Inzu zose zubatswe mu kajagari zizavanwaho kandi bene zo bacibwe amande
– Uwaba ashoboye kwimuka yanyarutsa, yaba adufashije cyane rwose

Aya ni amagambo ya Mayor Ndayisaba Fidele , Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali.

Ubwo mu cyumweru gishize twabagezagaho igice cya mbere cy’ikiganiro twagiranye n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, twabasezeraniye kubagezaho n’igice cya kabiri. Uyu munsi turabagezaho ibisubizo Umuyobozi Fidele Ndayisaba yatanze ahanini ku myubakire, gusenyerwa, kwimuka no kwimurwa, n’imivugururire y’umujyi wa Kigali hagamijwe kuwusirimura.

Turahera ku kibazo twasorejeho ubushize.

NJW – Igihe.com: Mwakomoje ku byapa n’ama Parkings. N’ubwo byubakwa, abatega Taxi n’abazikoresha bafite ikibazo gikomeye cy’uko ibyapa bike cyane bya Taxi biri mu mujyi wa Kigali biteranya abagenzi n’abashoferi, bigateranya abashoferi na Polisi. Abantu binubira ko aho bakagombye kuviramo hatakiri ibyapa bibibemerera kuko byahakuwe. Hakaba n’ibyo bavuga bishyirwa aho bidakenewe cyane, kimwe n’uko hari n’ahandi hashya byakagombye gushyiwa ku mpamvu z’ubwaguke bw’umujyi n’ubwiyongere bw-abawutuye. Murateganya kubikoraho iki?

Ndayisaba: Murakoze, ibyo nabyo twabitekerejeho, turanabibona. Ariko na none ntabwo ibintu byose bikorerwa rimwe, haba ikibanza cyihutirwa, hakaba n’igikurikira.

Muri uko kuvugurura imihanda hari gahunda y’ibyapa izakurikiraho, kuko hari ibitararangira gukorwa ubu. Ntitwabyirengagije, haracyakorwa signalisation yabyo. Ikindi kandi mwabonye ko twatangiye gutunganya imbuga, aho za taxi zihagarara, turabizi ko bikenewe. Ndetse no mu mihanda mishya twatangiye gukora, tubyitayeho cyane kwegereza abantu aho imodoka zibasanga. Bityo nko mu mahuriro y’imihanda tuzajya tuhashyira ibyapa, n’ahandi hahurira abantu. Ntibiri mu nyungu zacu kugonganisha Pilisi n’bashoferi, cyangwa se bashoferi n’abagenzi nk’uko wabivuze.

Ba bantu bajyaga bakora ingendo ndende bajya gushaka aho bategera Taxi tuzabafasha kubona ibyapa, ndetse no mu mihanda iri gukorwa, hari iyo duteganya gutunganya vuba n’iyo yaba itarajyamo kaburimbo, tukayikora ku buryo n’amataxi yajya ayigeramo akahakura abagenzi mu buryo bworoshye. Birumvikana ntiwateganya imihanda myiza ngo wibagirwe aho abantu bafatira imodoka n’aho bururukira. Ibyo ni serivisi nziza ariko kandi harimo no gusirimuka.
Kuba ariko tubegereza imodoka, ntibivuga ko kugenda n’amaguru atari byiza. Dukeneye umugi yego usirimutse, ariko abantu bamenye ko no kugenda n’amaguru ari byiza kandi bikenewe, kuko dukeneye n’abantu bazima bakomeye bakora siporo. Mu kubahiriza ibidukikije harimo no kugabanya ingendo zitari ngombwa, tukagenda n’amaguru aho bishoboka. Kugenda n’amaguru bifite ingaruka nziza ku buzima burambye , kugenda n’imodoka buri gihe sibwo bukire.
Mu minsi ya vuba turateganya ko mu mujyi wa Kigali hazajya hakora imodoka z’insirimu ziri smart, zitari izibonetse zose, ku buryo n’ufite imodoka ye ashobora kuyisiga akagenda n’iyongiyo y’insirimu, kandi akagenda yisanzuye. Izo modoka z’insirimu zizajya zigendera ku isaha, kandi zubahirize gahunda. Iyi gahunda na none izafasha mu kugabanya kwanduza ikirere.

NJW – Igihe.com: Hari ikibazo cy’imiturire kimaze kurambirana mu mujyi wa kigali kandi kitabona igisubizo, aho umuntu yubaka inzu ari ntawe yihishe bigaragarira bose aka ya mvugo ‘bose babireba’ akayuzuza. Bigafata imyaka ubuyobozi buti yishyire hasi yaba agisiganuza bakamusenyera batanitaye ku byangirika. Ibi nkabikomatanya n’ababona ibyangombwa byo kubaka mu nzego zimwe z’ubuyobozi, ariko ntibyemerwe mu zindi. Ese amategeko agenga imyubakire ahabwa izo nzego zinyuranye z’ubuyobozi yaba atari amwe, cyangwa ni imyumvire migufi ituma batayasobanukirwa kimwe ?

Ndayisaba: Icyo umuntu yakivuga mu bundi buryo, hari abantu bakunda akajagari, ariko ntibakunde ingaruka zivamo. Iyo ukunda akajagari ugateza n’akajagari, ugomba no kwirengera ingaruka zabyo.

Ingaruka ya mbere yo kubaka mu kajagari ni uko iyo wubatse iyo nzu igomba kuvanwaho. Ubu muri iyi minsi twashyizeho Komisiyo irimo kuzenguruka mu turere twose tw’umujyi, irimo abantu bo mu nzego zinyuranye z’ubuyobozi n’iz’umutekano, kugira ngo dutahure mu buryo bwa identification, mbisubiremo gutahura abantu bose baheruka kubaka mu kajagari. Ikintu kiri bukukurikireho ni uko izo nzu ziri busenywe. Kandi mbere na mbere bene zo barabanza bazisenyere, icyo ni igihombo tuba tutifuza kuko ayo ni amafaranga apfa ubusa kandi yakagombye gukora ibindi.

Icya kabiri gusenya ntibihagije, aba bantu baracibwa amande, mu bihano baracibwa amafaranga, kandi menshi, ubu sinakubwira ngo ni angahe. Kuko abantu bibwira ko kubaka mu kajagari nta n’uburenganzira babifitiye, bigomba kurangizwa no gusenyerwa gusa, bakabikora nkana. Niyo mpamvu rero hashyizweho n’ibihano mu mafaranga bagomba gucibwa.

Ariko kandi, si no mu mujyi wa Kigali gusa, biri no mu Rwanda hose, ikintu cyose umuntu agiye kubaka agomba kugisabira icyangombwa, kugira ngo harwanywe akajagari. Hatazabamo gusatira imihanda cyane bikazatugora kwagura imihanda cyangwa kubaka aho imodoka zihagarara nk’uko wabivugaga, byajya biduhenda cyane twishyura abo twimuye, kandi barubatse tubareba. Amabwiriza yaratanzwe arasobanutse, ababirengaho bagomba kwirengera ingaruka bagacibwa n’amande.

Ku kibazo wavugaga cyo kuvuguruzanya mu itangwa ry’ibyangombwa, nta kuvuguruzanya kw’inzego kuriho. Ntidufite inzego nyinshi zitanga ibyemezo ; imishinga minini ku bubaka inzu zirengeje miriyoni ijana, inzu kuva kuri etaje ebyiri kuzamura, n’inzu zose zijyanye n’ubucuruzi, bifite inzira bicamo. Twashyizeho ikigo One Stop Center, abo bose b’inyubako z’imishinga minini bagana, icyo kigo kikabafasha kubona ibyangombwa byose bikenewe.

Abasigaye bose, banyura mu turere. Yego hari imikoranire y’uturere n’icyo kigo One Stop Center, ku buryo byose babyumvikanaho, nta kuvuguruzanya guhari rero.

Mbishimangire, urwego ni rumwe, ntabwo hariho imijyi ibiri, nta n’abikorera (Private) batanga ibyo byangombwa ngo habeho kugongana. Ababitanga ni abantu bariho bateganyijwe mu mategeko, ahubwo umuntu yavuga ko hariho ababona ikibi bakakirebera. Aho ni naho haziramo cya kibazo cyawe ko abantu basenyerwa kandi inzu zarubatswe abantu barebera n’ubuyobozi burebera. Icyo ni ikibazo koko, ni nayo mpamvu ubu noneho n’abayobozi bazajya babibazwa, bakabiryozwa.

Umuntu wubaka mu kajagari agasenyerwa ntaba ahohotewe, ahubwo niwe uba yahohoteye abandi. Nta n’ubwo aba agomba kubiburana, aba agomba kubihanirwa.

NJW – Igihe.com: Ni bande aba yahohoteye , kandi mu buhe buryo?

Ndayisaba: Aba yahohoteye abandi mu buryo bubiri: Icya mbere, atera ibiza. Nk’abantu bagenda bubaka basatira ibishanga ahatemewe, abubaka mu misozi ahahanamye bagateza isuri, tukumva nko muri iyi minsi ngo hari abo inzu zigwira hirya no hino mu gihugu, ibyo byose ni ikibazo . Na hano i Kigali hari abatari bake njya mbona barihaye kugenda bubaka ku misozi bayitondagira, abo bose bazategekwa kwisenyera bahagarikiwe na Leta, nibatabikora basenyerwe kandi bishyure imbaraga zakoreshejwe basenyerwa.

NJW – Igihe.com: Kuri ibyo byo gusenya, hari amakaritsiye bivugwa ngo ari hafi gusenywa, imyaka igatambuka adasenywe, kandi n’abayarimo ntibabone amakuru nyayo avuye ibukuru bagahora babyumva bugani. Bene abo birabagora guteganya iby’imiturire, kuko hari benshi bazi ko batuye by’agateganyo, …

Ndayisaba: Nko mu bihe bice?

NJW – Igihe.com: Mu nce zivugwa hari Kimicanga, Biryogo, agace gato ka Gitega, u Muhima wo hepfo la Fraicheur, Gikondo SGM, , igice cya Nyakabanda, Gikondo Nyenyeri, … Ese ayo makuru niyo cyangwa siyo. Niba Atari yo izo mpuha ziva he? Niba se ari yo , ako gateganyo kazarangira ryari?

Ndayisaba: Ni byo koko hari ibigomba gukorwa, ariko nkosore, ntitugamije gusenya, tugamije kuvugurura.

Mu kubaka inyubako zihamye zijyanye n’igishushanyo mbonera cy’umugi, mu cyerecyezo cy’umugi usirimutse, tugomba rero guhera ku makaritsiye yubatse mu kajagari, arahari menshi, kandi ibyo birazwi biranigaragaza. Nka Kimicanga wavugaga, hari gahunda koko ya bugufi yo kubimura nk’uko byakozwe mu Kiyovu cyo munsi y’umuhanda mu kagari k’Ubumwe. Ariko na none kwimura abantu hari ibiteganywa bigomba gukorwa. Ntabwo umuntu yabyuka ngo yisange yasenyewe. Hari igihe gisabwa cyo guteguza, kubarira abantu, gukusanya amikoro y’abazishyura, nka Biryogo hari abashoramari bakisuganya bashaka kuhashyira inyubako n’ibikorwa, n’abahatuye ubungubu bakabona igihe cyo kwimurwa bakagira aho bajya.

Abantu ntibakwiriye kuturambirwa rero ngo duhora tubabwira ko inzu zizavaho ariko ntitubikore, cyakora uwaba ashaka kwimuka akaba yaba agiye yanyaruka rwose, yaba adufashije cyane rwose. Yewe n’abafite ubushobozi bashobora kubaka inyubako zijyanye n’igishushanyo mbonera turabibashishikariza, hari n’ababitangiye. N’ubu hepfo aha hari abashaka guhuza inyubako zabo n’igihe, zihuzwe n’igishushanyo cy’umugi, hari abazabyikorera , hari n’abo tuzimura bijyanye no kubaha indishyi, hagashakwa abandi bazaza kuhubaka bakahateza imbere. Ntitwakwibagirwa kandi ko hari n’ahazajya hubakwa ibikorwa rusange, aho naha abahatuye bagomba kwimuka.

NJW – Igihe.com: Ese kuri ibyo byose biteganywa, mu myubakire yifuzwa, ko umuntu ashobora kubaka none, ejo akabwirwa ko bitakijyanye n’igihe, kandi yarakurikije igishushanyo mbonera ‘Master Plan’, ni ukuvuga ko kigenda gihindagurika, cyangwa hari ukundi byifashe? Ese hari amabwiriza agena ibivaho n’ibitavaho azwi yanditse cyangwa ahari niba anariho ahindagurika bitewe n’ubushishozi bw’abayatanga?

Ndayisaba: Hari

Aha niho dusubikiye ikiganiro twagiranye na Mayor Ndayisaba Fidele, Umuyobozi w’Umugi wa Kigali. Iki cyari igice cya kabiri, tubarararikiye igice cya gatatu, ari nacyo gisoza iki kiganiro kirambuye twabakoreye ngo musubizwe byinshi mujya mubaza mubitunyujijeho.

Ni ah’ubutaha

Inkuru bifitanye isano:

* IGICE CYA MBERE: Umujyi usirimutse, usukuye kandi ntangarugero nicyo cyerekezo – Mayor Ndayisaba

* Mu mafoto: Nyarutarama na Biryogo, ahantu hatandukanye cyane muri hafi ya byose

NTWALI John Williams
intwarane@gmail.com

http://news.igihe.org/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=13094/Posté par rwandaises