Kuri iki cyumweru tariki ya 28 Gicurasi, Perezida wa Nigeria yarahiye ku mugaragaro, umuhango witabiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame. Mu ma saa yine za mu gitondo nibwo yari ageze ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cy’i Abuja.

Perezida Kagame ni umwe mu bakuru b’ibihugu na za guverinoma basaga 30 batumiwe mu muhango w’irahira rya Perezida Goodluck Jonathan uherutse gutsinda amatora y’umukuru w’Igihugu.

Perezida Jonathan akaba yarahiye ku mugaragaro ko azuzuza inshingano ze nk’uko bikwiye kandi ko azaharanira inyungu z’abanya Nigeria. Nyuma yo kurahira no gushyikirizwa ibirango by’igihugu, Perezida Jonathan Goodluck yafashe umwanya azenguruka urubuga rwa Eagle Square aho yagendaga asuhuza abantu bose bitabiriye umuhango w’irahira rye.

Mu ijambo rye, Perezida Jonathan w’imyaka 64 y’amavuko yavuze ko mu byo azashyiramo ingufu muri manda nshya y’imyaka ine harimo guteza imbere ubukungu bw’igihugu, guhanga indi mirimo, guteza imbere uburezi bufite ireme, ubuvuzi bujyanye n’igihe no guharanira iterambere ry’abaturage ba Nigeria muri rusange. Yanongeyeho ko agiye gushyira ingufu nyinshi mu kurwanya ruswa ivugwa cyane muri Nigeria.

Goodluck Jonathan ava mu ishyaka ry’abaturage riharanira demokarasi (People Democratic Party), akaba yaratsinze amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu kwezi kwa Mata uyu mwaka n’amajwi 60.2%. Abaye umukuru w’igihugu wa 14 ugiye kuyobora Nigeria. Asimbuye kuri uyu mwanya Nyakwigendera Umaru Yar’adua witabye Imana umwaka ushize azize uburwayi.image

Twabibutsa ko Perezida Goodluck Jonathan nawe yaje mu Rwanda kwifatanya na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame mu irahira rye muri Nzeli umwaka ushize wa 2010.

Perezida wa Nigeria Goodluck Jonathan ku munsi w’irahira rye ryabereye ku rubuga Eagle Square mu murwa mukuru Abuja

Foto; Boston.com
Emmanuel N. Hitimana

http://news.igihe.org/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=1317/Posté par rwandaises.com