Ntawukuriryayo Roger, Umwana wa  Perezida wa Sena y’u Rwanda wiga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yaterewe icyuma n’abataramenyekana i Buruseli mu Bubiligi, ubwo yari ahanyuze ajya gukomeza amashuri ye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Nk’uko twabitangarijwe n’umubyeyi wa Ntawukuriryayo Roger ariwe Ntawukuriryayo Jean Damascène akaba ari na Perezida wa Sena y’u Rwanda, ngo umwana we yari avuye mu biruhuko by’amezi abiri mu Rwanda yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yiga muri kaminuza, ariko ngo akaba yaragombaga guca mu Bubiligi kuhafa impapuro yari akeneye, dore ko ari naho yize amashuri yisumbuye.

Ntawukuriryayo Roger yahagurutse mu Rwanda ku wa Kane tariki tariki ya 23 Kanama 2012, ariko ubwo yari ageze mu Bubiligi ku mugoroba wo  kuwa  Gatandatu tariki ya 25 Kanama ubwo yatemberanaga n’abandi bana babiri b’Abanyarwanda ndetse n’undi w’inshutiye w’Umukongomani, basagariwe n’agatsiko k’abirabura bagera ku munani, maze batera icyuma mu mara Ntawukuriryayo Roger, aho ndetse ku bw’amahirwe yahise atabarwa akajyanwa mu bitaro ataritaba Imana,  nyuma ariko akaba yaraje kubagwa ndetse ubu twandika iyi nkuru ngo aracyari mu bitaro aho i Buruseli.

Ntawukuriryayo Jean Damascène ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa IGIHE, yatangaje ko kugeza ubu bataramenya abakoze iryo bara, kuko ngo iperereza rigikomeza, avuga ko ariko bishoboka ko rwaba ari urugomo dore ko n’ubundi hari Abanyarwanda bamaze iminsi bahohoterwa mu Bubiligi n’udutsiko tw’Abakongomani.

Ntawukuriryayo kandi  yagize ati “ Iki ni ikibazo gikomeye kuko igihugu cy’u Bubiligi aricyo gishinzwe kurinda umutekano w’abahaba, abantu bakabaho bisanzuye kandi bafite umutekano.”

Ntawukuriryayo avuga ko atahamya ko umwana we yahohotewe kubera ko ari uw’umuyobozi, ahubwo ko ari urugomo rukorerwa Abanyarwanda hirya no hino, asaba kandi abanyarwanda kuba amaso aho  bari hirya no hino ndetse no kugira amakenga. Agira ati” Abanyarwanda bagomye kwigengesera muri ibyo bihugu barimo bakamenya uko bitwara, kandi n’ibihugu barimo byagombye kubarindira umutekano.”

Tuvugana n’umunyamakuru wa IGIHE, uri i Buruseli yadutangarije ko yagerageje kuvugana na Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi ariko ngo nayo  iracyakurikirana iki kibazo ngo bamenye uko bimeze.

Twababwira kandi ko mu minsi ishize nabwo Umunyarwanda witwa Mwiseneza Jules  nawe yakubiswe akamenwa urwasaya, uyu nawe akaba ari umwana wa Uyisenga Charles, wahose ashinzwe ibikorwa bya Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, ariko kuri ubu akaba akora muri Komisiyo y’Amatora mu Rwanda.

Foto : Polisi yo mu Bubiligi ihosha imyigaragamyo y’abanyarugomo

http://www.igihe.com/diaspora/umuhungu-wa-ntawukuriryayo-yaterewe-icyuma-mu-bubiligi.html

Posté par rwandaises.com