Ubwo yasuraga akarere ka Gicumbi mu ntara y’Amajyaruguru kuri uyu wa Mbere tariki 27 Kanama, Perezida Paul Kagame yibukije abaturage ko ari bo shingiro ryo gutera imbere kandi ko mu gihe batabikoze ntawe uzaza kubikora mu mwanya wabo.

Mu butumwa yegejeje ku mbaga y’abaturage yari yaje kumwakirira mu murenge wa Mukarange, Perezida Kagame yasabye abaturage kubungabunga ibyagezweho, ati “Tugomba kubaka ibiramba ariko tukabirinda abifuza gusenya.”

Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cy’ubukene bukirangwa muri aka karere ku kigereranyo cya 49%, avuga ko uyu mubare ukiri munini, kandi ukwiye kuvaho burundu, ati “Turifuza ko buri munyarwanda yivana mu bukene, abifashijwemo n’inzego z’ubuyobozi.”

Yongeyeho ko buri muturage yifitemo ubushobozi muri we, kandi habaho gufatanya bikaba akarusho.

Akarere ka Gicumbi kazwiho amateka yo kuba ibirindo by’ingabo zahoze ari iza FPR mu rugamba rwo kubohoza igihugu, ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu ijambo rye ashimira abaturage uruhare bagize muri urwo rugamba, ati”Urugamba rwo kwibohora murufitemo uruhare, nzajya mpora mbyibutsa uko nje hano.”

Perezida Kagame yasoje asaba abaturage ba Gicumbi gukomeza umuco wo gukora no kwihesha agaciro, birinda ibiyobyabwenge bikunze kurangwa muri aka karere bivuye muri Uganda, ati”Ibiyobwenge biyobya n’ubukungu.”

Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi, Mvuyekure Alexandre yashimiye Perezida Kagame ibikorwa remezo bitandukanye byajejwe mu karere ayoboye, ndetse asaba ko bakomeza guterwa inkunga, by’umwihariko mu buhinzi, aho yavuze ko bakeneye ikoranabuhanga ry’imashini mu rwego rwo kongera umusaruro.

Yagaragaje ko abaturage b’akarere ayoboye bagenda biyongeraho 2% buri mwaka, ariko ko bafashe ingamba z’imibereho myiza.

Muri uyu muhango, abaturage ba Gicumbi babonye umwanya wo kubaza ibibazo Perezida wa Repubulika, ahanini byibanze ku manza zitaciwe neza, ndetse hagaragazwa ikibazo cy’uruganda rwa PEMBE rutunganya ingano, rutajya rugura umusaruro w’abaturage ba Gicumbi ahubwo rugatumiza ingano hanze.

Minisiteri y’ubuhinzi yasubije iki kibazo ivuga ko bari gukurikirana iki kibazo hagendewe ku masezerano bagiranye n’uru ruganda.

Perezida Kagame yasuye kandi ibikorwa by’umuturage witwa Uzabakiriho Gervais witeje imbere ahereye ku nka imwe yahawe muri 2001, ubu akaba amaze kuyibyaza izindi 20 zimuha litiro 80 z’amata ku munsi,  ndetse atanga akazi ku bakozi bane, yoroza n’abandi baturage.

Akarere ka Gicumbi niko kanini mu Rwanda, abaturage bako batunzwe ahanini n’ubuhinzi ku kigereranyo cya 99%, aho beza ahanini ibihingwa by’ibirayi, ibishyimbo, n’ingano.

poste par rwandaises.com

Ubworozui nabeo ni kimwe mu bikorwa by’ingenzi by’abaturage ku kigereranyo cya 68,3%, aho bafite n’uruganda rutunganya ibikomoka ku mata rwitwa, Be Blessed Diaries Ltd.