Biturutse ku mpapuro zo kumuta muri yombi zatanzwe na Leta y’u Rwanda muri Mutarama 2008, abashinzwe umutekano mu gihugu cya Norvege kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Gicurasi 2011, bataye muri yombi Umunyarwanda Sadi Bugingo ukurikiranyweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Nk’uko amakuru dukesha TNT abivuga, Umuyobozi wungirije w’Urwego rushinzwe gukurikirana abagize uruhare muri jenoside bakidegembya(GFTU) Jean Bosco Siboyintore avuga ko abashinzwe iperereza ndetse n’abashinjacyaha bo mu gihugu cya Norvege bigeze gukora uruzinduko mu Rwanda mu rwego rwo kumenya byinshi byerekeye Bugingo ndetse ngo igikorwa cyo kwegeranya ayo makuru cyamaze hafi imyaka ibiri.
Siboyintore yongeyeho ko amakuru bavanye mu Rwanda ari yo bifashishije bamuta muri yombi.

Sadi Bugingo wahoze ari umucuruzi ukomeye mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo, ubu ni mu Karere ka Ngoma. Bivugwa ko yari interahamwe ikomeye cyane muri ako karere, aho yakoreye bimwe mu byaha aregwa birimo kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa jenoside ndetse n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Mu byaha aregwa kandi harimo ubwicanyi, kugira uruhare mu gushinga no kuyobora umutwe w’abagizi ba nabi, bagamije kugirira nabi abantu cyangwa kwangiza ibyabo.

Bamwe mu baturage bari batuye muri Kibungo bishimiye itabwa muri yombi rya Sadi Bugingo. Jacqueline Mudahogora, yacitse ku icumu, mu gihe cya jenoside yari atuye I Kibungo, kuri ubu atuye I Kabuga. Agira ati: “Ni inkuru nziza kuba abanyiciye umuryango bari gutabwa muri yombi”.

Bugingo akurikiranyweho kwica abatutsi bari kuri Economat General ya Diyoseze ya Kibungo ndetse no ku rusengero rw’Ababatisita.

Si aho gusa kuko aregwa kugira uruhare mu iyicwa ry’abatutsi hirya no hino nka Birenga, Zaza na Nyakarambi.

Sadi Bugingo abaye Umunyarwanda wa kabiri utawe muri yombi mu gihugu cya Norvege nyuma ya Charles Bandora watawe muri yombi umwaka ushize, ubwo yageragezaga kwinjira ku kibuga cy’indege cya Oslo akoresheje impapuro mpimbano, aho yavugaga ko yitwa Frank Kamwana ukomoka muri Mali.

Shaba Erick Bill

http://news.igihe.net/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=12514/Posté par rwandaises.com