Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Francois Soudan wa Jeune Afrique,hanyuma kigasohoka mu Cyumweru gishize, yatangaje ko atari byiza ko ibihugu byo mu mahanga byakolonije ibyo ku mugabane w’Afurika,byakomeza kwivanga; asanga kuba hashize imyaka 50 ibihugu byo ku mugabane w’Afurika bibonye ubwigenge atari byiza ko byakomeza kuvangirwa n’ibyo bihugu by’abakoloni.

Muri iki kiganiro Perezida Kagame yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo Côte d’Ivoire, Libiya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa, uburenganzira bw’ikiremwamuntu, abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, n’ibindi.

Ubwo yabazwaga uburyo yabonye amashusho y’itabwa muri yombi rya Gbagbo i Abidjan kuya 11 Mata 2011; Perezida Kagame yavuze ko ariya mashusho ashobora kuba yarahimbwe, aho ngo bashakaga kwerekana ko ingabo za Alassane Ouattara zateguye uriya mugambi zifite ingufu.

Yagize ati: “Kuba hashize imyaka 50 habonetse ubwigenge, ku baturage bo muri Côte d’Ivoire kandi n’ubukungu bwabo bwigenga, ifaranga ryabo ndetse na politiki yabo; kuba bakomeje kugengwa n’igihugu cyabakolonije ni ikibazo; iyi niyo shusho ya mbere binyereka”.

Yongeye kubazwa kandi niba kuba u Bufaransa bwaragiye muri Côte d’Ivoire, bitaratewe n’ingufu nke z’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe ndetse n’umuryango w’ubukungu uhuza ibihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba(Cedeao) byananiwe gukemura ariya makimbirane; aha Perezida Kagame yasubije ko ari byo koko, agira ati: “Izi ni ingaruka zo kunanirwa kwacu. Kuba ibihugu bimwe byo ku mugabane w’Afurika bigaragaramo ibibazo badashobora gukemura. Niba intege nke zawe n’imiyoborere mibi biba intandaro y’uko ushobora gushyirwaho igitutu n’abandi, nta cyo bimaze kwitotomba”.

Umunyamakuru François Soudan, yabajije Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, niba kuza kw’ibihugu by’amahanga gutabara muri Libiya ndetse no muri Côte d’Ivoire bigaragaza ingiro nshya y’Umuryango Mpuzamahanga yo kurinda abari mu kaga; mu gusubiza yagize ati: “Nshobora kwemeranya gusa n’uruhare rw’Umuryango Mpuzamahanga rwo kurengera abaturage b’iyi si. Ariko Jenoside yabaye mu Rwanda mu mwaka w’1994 bihita bigaragaza ko umuryango mpuzamahanga utabyubahiriza. Uwo muryango wagombaga gutabara kandi tuzi neza ko wananiwe kugera kuri iyi ntego”.

Jeune Afrique yakomeje ibaza Perezida Kagame niba azitabira ubutumire yahawe na mugenzi we w’u Bufaransa Nicolas Sarkozy ubwo yari mu Rwanda muri Gashyantare 2010, asubiza agira ati: “Birashoboka, kuko bizajyana n’uko gahunda zizaba zimeze, ku ndangaminsi ndetse n’uko ubutumire buzaba bwifashe icyo gihe”.

Bakomeje bamubaza ku kibazo cyo kuba hashize imyaka ibiri uwari uyoboye inyeshyamba muri Congo, Laurent Nkunda ari ahantu hacungiwe umutekano i Kigali. Bamubaza impamvu adashyikirizwa ubuyobozi bw’igihugu cye, cyangwa se ngo arekurwe, Perezida Kagame asubiza ati: “Ni ikibazo turetse kuba icya politiki, ni icy’ubutabera; ariko tuzakivugana n’abo muri Congo tukagishakira igisubizo cyiza. Icy’ingenzi n’uko ibyo bitazahungabanya umubano wacu”.

Bamubajije kandi ko iyi ariyo mandat ya nyuma arimo izarangirana na 2017, bati: “Ese u Rwanda rushobora kubaho atari wowe uyobora?” Perezida Paul Kagame nawe ati: “Ibinyuranye n’ibyo byaba ari ukunanirwa kwanjye ndetse n’ukwacu twese. Uzi ko abahanuzi b’ibibi bakunze kureba iki gihugu. Bari batangaje ko tuzananirwa, bari bavuze ko tuzasubira inyuma ku byo tumaze kugeraho mu gihe cy’imyaka ibiri, bavugaga ko iterambere rigaragara gusa mu mijyi ariko ko ibyaro bikomeza kuguma mu bukene, bavugaga ko aho dufite imbaraga gusa ari mu gutera ubwoba. Ibyo byose byavuzwe twarabyihoreye. Ubu ikivugwa ni nyuma ya Kagame. Bamwe bavuga ko bizaba ari ikibazo, abandi bakavuga ko nzagundira ubuyobozi. Mu by’ukuri ubuyobozi bwo buzahinduka ariko inzira yo ntabwo izahinduka”.

Byahinduwe mu Kinyarwanda na MIGISHA Magnifique

Source : Igihe.com/Posté par rwandaises.com