“U Rwanda rufite umugisha kuba rufite Kagame nka Perezida ”Ibi ni ibyatangajwe na Tsatsi Rugege, umwali w’imyaka 16 yonyine, nyuma gato y’aho we, n’itsinda ry’abandi basore n’inkumi bagera kuri 5, bari basoje ikiganiro cy’amasaha agera kuri abiri bagiranaga na Perezida Paul Kagame mu kiganiro MTV Base Meets ku bufatanye na MTN.

Tsatse Rugege abajijwe uko yakiriye kuganira na Perezida Kagame yagize ati: “ Nabyakiriye neza cyane kuko mbere namwubahaga nk’umuntu wakoreye byinshi kandi byiza igihugu cye, ariko aho mariye kuganira nawe nasanze ari umuntu ushimishije cyane wicisha bugufi cyane, ushishikajwe no kumenya abo ayobora, ukunda urubyiruko, muri make icyo navuga ni uko u Rwanda rufite amahirwe ndetse n’umugisha kuba rufite umukuru w’igihugu nka Kagame.”

Agira icyo atangaza, Kimenyi Hervé nawe wagize amahirwe yo kuganira na Perezida Kagame, yagize ati : “Ni umuperezida usobanukiwe cyane, wita kuri buri kantu kose. Ni umwe mu bayobozi begera abaturage cyane, dore ko ari no ku mbuga abantu benshi bakoresha nka Facebook na Twitter. Ibi byerekana uburyo umukuru w’Igihugu yita ku baturage be. Ku bwanjye byanshimishije kuganira nawe ku bintu byinshi harimo ubuzima bwe bwite ndetse n’ubuzima bw’igihugu muri rusange.”

image
Urubyiruko rwishimiye kungurana ibitekerezo na Perezida Kagame

Tarryn Crossman ni Producer wa MTV, yadutangarije ko urubyiruko rwo mu Rwanda rufungutse cyane mu buryo butangaje (They are all phenomenal), ko bishimiye gukorera iki kiganiro mu Rwanda by’umwihariko na Perezida Kagame. Yongeyeho ko icyo iyi Porogaramu igamije ari uguhuza urubyiruko rw’ubu ari bo bayobozi b’ejo hazaza, n’Abayobozi b’ubu mu rwego rwo kuba amahirwe yo kuganira nabo ku bintu bitandukanye.

Umuyobozi Mukuru wa MTN, Khaled Mikkawi, yadutangarije ko bateye inkunga iki gikorwa mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwegera abayobozi barwo ndetse n’abayobozi kumva icyo urubyiruko rubatekerezaho muri rusange. Bwana Mikkawi yongeyeho ko ibi byongerera urubyiruko icyizere ndetse bigafasha mu kuganira ku bibazo bitandukanye.

MTV Base Meets na MTN ni igikorwa cy’ubufatanye hagati ya MTV Networks Africa na MTN – bikazafasha urubyiruko rw’Abanyafurika kurebera kuri bamwe mu bantu bakomeye ku isi mu ngeri zitandukanye. 

image

Perezida Kagame n’urubyiruko mu kiganiro MTV Base Meets

Ibi biganiro bizatanga umwanya ku rubyiruko rwo muri Afurika mu kubaza ibibazo bamwe mu bantu bakomeye kuri iyi si; bamwe mu bantu bakomeye ku isi bazajya bazaragara muri ibi biganiro harimo: Perezida wa Liberia, Madamu Ellen Johnson-Sirleaf (Umugore wa mbere watorewe kuba umukuru w’igihugu ku mugabane w’Afurika) n’umunyapolitiki wo mu gihugu cy’ Afurika y’Epfo Julius Malema (Perezida w’urubyiruko rwibumbiye mu ishyaka rya ANC). 

Mu bindi biganiro byabanje bya MTV Meets byaganiriye n’abantu batandukanye nka Nelson Mandela, Tony Blair, Morgan Tsvangarai na Wyclef Jean. 

Ibyavugiwe mu kiganiro cy’uyu munsi bikaba bizanyura kuri MTV Base mu minsi iri imbere, hakurikijwe gahunda yayo.

image

Perezida Kagame n’urubyiruko rwamubazaga ibibazo

Foto: Village Urugwiro
Emile Murekezi

Source Igihe.com/Posté par rwandaises.com
facebook