U Rwanda rufite byinshi rwagezeho muri gahunda zikoreshwa mu kugera ku iterambere. Kuko rwakoresheje uburyo butandukanye mu kongera ubukungu no guhanga imirimo mishya biciye mu ngeri zitandukanye z’akazi, ibi byagabanyije ubukene.

Ibi byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ububanyi n’amahanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Hillary Clinton kuri uyu wa mbere ubwo yari mu nama y’umuryango w’Afurika yunze ubumwe inama yabereye i Addis Ababa, muri Etiyopiya. Iyi nama yitabiriwe n’ibihugu byose uko ari 53 biri muri uyu muryango.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Slate ngo Clinton yagize ati: “Bakomeje kwihatira kubaka umusingi w’ubukungu, kubaka imihanda no kubaka inganda z’amashanyarazi no gukwirakwiza uburyo bwo kubona amafaranga akoreshwa mu gutangira ibikorwa by’iterambere ku baturage.”

Yongeyeho ati: “Biciye mu masomo twigiye mu mirimo yacu hirya no hino ku isi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika irashaka gukorana bya hafi n’ibihugu bimaze gutera intambwe igana ku majyambere.”

Hillary Clinton yavuze ko abayobozi b’u Rwanda bakora akazi gakomeye mu ruhare rwabo mu gukura abaturage mu bukene, kandi ngo ibi ubuyobozi bwa Barack Obama bwiteguye kubishyigikira.

Yagize ati:”Intego yacu ni ukuzamura ubukungu bw’ibihugu kugira ngo bigere ku byo bikeneye. Twizera ko za gahunda z’iterambere ariko ziza ku isonga, kuko bahanga imirimo mishya, hukakwa inzego zikomeye ndetse n’urwego rw’abikorera rurafashwa.”

Mu ijambo rye ryamaze iminota isaga mirongo ine, aho yagendaga ahabwa amashyi inshuro nyinshi n’abaje muri iyo nama, Clinton yashimiye bimwe mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika nka Botswana, Ghana na Tanzaniya ku rugero rwa Demokarasi bagezeho kandi ko bitanga icyizere.

Yanavuze kandi ku kibazo kiri muri Repubilika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikirangwamo no guhohotera abagore mu burasirazuba bw’iki gihugu; asaba ko haba ubufatanye mu gukemura amakimbirane ari muri Congo.

Mu ijambo rye yishimiye kuba ariwe munyamabanga wa Leta wa mbere muri Amerika ugejeje ijambo ku nama y’Afurika yunze ubumwe, avuga ko muri iki kinyejana cya 21 hakwiye ubufatanye mu bikorwa mu gukemura ibibazo nk’uko Afurika Yunze Ubumwe ibikora.

Nk’uko dawn.com ibitangaza ngo Hillary Clinton yagarutse birambuye kuri Libiya, aho yavuze ko ibihugu bya Afurika byose bikwiriye guhagurukira rimwe bigasaba umunyagitugu Muammar Kadhafi kurekura ubutegetsi ndetse bigafatira ingoma ye ibyemezo bikarishye.

Yasabye abayobozi b’ibihugu bya Afurika kwirukana abahagarariye Leta ya Kadhafi mu bihugu byabo ndetse bakagira inkunga bagenera abarwanya Kadhafi. Yagize ati: “Ibikorwa n’amagambo byanyu bishobora kugarura amahoro muri Libiya”.

Ushaka gusoma, kumva no kureba ijambo ryose Hillary Clinton yavuze wakanda hano.

Hejuru ku ifoto hari: Hillary Clinton ageza ijambo ku nama y’Afurika yunze ubumwe mu mujyi wa Addis Ababa (foto: daylife).

SHABA Erick Bill

http://news.igihe.org/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=13621/Posté par rwandaises.com