Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, yavuze ko igihe kigeze ngo igihugu cye n’u Rwanda byibagirwe amateka y’umubano mubi umaze iminsi hagati yabyo ubundi bitangire ‘igitabo gishya’ cy’ubucuti.

Ibi Perezida Ndayishimiye yabigarutseho kuri uyu wa 1 Nyakanga 2021 mu ijambo yagejeje ku Barundi ubwo bizihizaga imyaka 59 ishize iki gihugu kibonye ubwigenge. Ni umuhango wanitabiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, wari uhagarariye Perezida Paul Kagame.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko kuba u Rwanda rwifatanyije n’u Burundi mu kwizihiza ubwigenge ari akanyamuneza ku Barundi.

Ati “Nagira ngo mbamenyeshe ko uyu munsi ari uw’akanyamuneza ku Burundi, ndabizi ko nta Murundi n’umwe utanezerewe kuri uyu munsi kuko na bene wacu bo mu gihugu cy’abaturanyi cy’u Rwanda baje aha kudushyigikira.”

Yakomeje abwira Dr Ngirente ko urugendo yagiriye mu Burundi rwafashwe n’abaturage b’iki gihugu nk’igitangaza kubera ubushyamirane bumaze iminsi hagati y’ibihugu byombi.

Ati “Niba mubibona neza Abarundi, uru rugendo mugiriye aha ni nk’igitangaza babonye, mu gihe hari hashize iminsi turi kuryana. Icyo nashakaga kubabwira ni kimwe mu Kirundi no mu Kinyarwanda tubivuga kimwe […] Agafuni kabagara ubucuti ni akarenge, kubona uyu munsi mutuzaniye akarenge, bifite icyo bivuze twabonye kandi twumvise.”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko iki ari ikimenyetso cy’uko u Rwanda n’u Burundi bigiye kwandika igitabo gishya mu bijyanye n’umubano w’ibihugu byombi.

Ati “Twizeye neza ko kuva ubu hari igitabo u Burundi n’u Rwanda twari tumaze imyaka twandika ubu tugiye kugisoma kugira ngo dutangire igice gishyashya. Iki ni icyizere cy’uko kiriya gitabo twari tumaze iminsi twandika tugifunguye ngo tugisomere hamwe, hanyuma tugifunge ubundi dutangire igice kindi cy’icyo gitabo twavuga ko ari ubucuti bushya. Twizeye ko ibya kera turi kubisoza hagiye kuza ibishya.”

Yamutumye kuri Perezida Kagame

Perezida Ndayishimiye yakomeje avuga ko yishimiye cyane urugendo rwa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda ndetse amusaba kumugereza ubutumwa ku Banyarwanda by’umwihariko Perezida Kagame.

Ati “Utugereze ubutumwa bw’Abarundi ku nshuti zacu z’Abanyarwanda bose by’umwihariko mutugereze indamutso yacu kuri Paul Kagame, Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda umubwire ko twishimiye cyane urugendo mwagiriye aha mu Burundi kandi ko ruduhaye icyizere gikomeye.”

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuri we kuba yabashije kwifatanya n’Abarundi ku munsi bizihizaho ubwigenge.

Ati “Ni icyubahiro gikomeye n’ibyishimo kuba umwe mu bitabiriye ibi birori by’imyaka 59 u Burundi bumaze bubonye ubwigenge, mpagarariye Perezida Paul Kagame. Mu izina rya Perezida Paul Kagame n’iry’Abanyarwanda, munyemerere mbashimire Nyakubahwa Perezida n’Abarundi, kuri ibi birori bikomeye byo kwizihiza imyaka 59 mubonye ubwigenge.”

Yakomeje ashima uburyo yakiriwe n’iki gihugu, ndetse agaragaza ko igihe kigeze ngo u Rwanda n’u Burundi byubake amateka mashya.

Ati “Mfashe uyu mwanya nshimira Perezida Evariste Ndayishimiye kuba yaradutumiye muri ibi birori by’amateka ku gihugu cyanyu. Twishimiye uburyo twakiriwe neza kuva tugeze i Bujumbura.”

“Ndabizeza umusanzu w’u Rwanda mu guteza imbere ubufatanye bwacu kandi nizeye ko twese turajwe ishinga no guteza imbere umubano mwiza n’ubucuti ku nyungu z’abaturage bacu. Igihe n’iki ku Burundi n’u Rwanda ngo bishingire ku musingi w’amateka uduhuza, mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye.”

U Rwanda n’u Burundi bimaze imyaka isaga itandatu bidacana uwaka, kuva mu 2015, umubano w’ibihugu byombi wajemo agatotsi nyuma y’ibikorwa byo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Pierre Nkurunziza wari Perezida icyo gihe, maze leta ye igashinja u Rwanda gukingira ikibaba abagize uruhare muri ibyo bikorwa.

Ubwo yasozaga Inama ya Komite Nyobozi y’Umuryango wa FPR Inkotanyi, ku wa 1 Gicurasi 2021, Perezida Kagame yatanze icyizere ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi wari umaze imyaka itandatu warajemo agatotsi uri gusubira mu buryo. Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye Evariste, yavuze ko hageze ngo u Rwanda n’u Burundi byibagirwe amateka y’umubano mubi umaze iminsi hagati y’ibihugu byombi ubundi bitangire ‘igitabo gishya’ cy’ubucuti Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente, yifatanyije n’Abarundi mu kwizihiza imyaka 59 ishize Igihugu kibonye ubwigenge

https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-ndayishimiye-yavuze-ko-hagiye-gufungurwa-igitabo-gishya-ku-mubano-w-u