Ntibari babyiteguye, ntibigeze babisaba, nta n’ubwo ababageneye iki gihembo bari bababazi bihambaye, ariko bagiye kumva bumva ngo bahawe igihembo cy’amadolari ibihumbi 500,000; ni ukuvuga miliyoni zisaga 302 z’amafaranga y’u Rwanda.
Aba ni abanyamuryango b’Ishyirahamwe AVEGA Agahozo bahawe igihembo iki gihembo kuri uyu wa Kane tariki ya 23 Kamena 2011.
Iki gihembo bakigenewe n’Umuryango “The Peter and Patricia Gruber Foundation” ku munsi w’ejo ubwo hizihizwaha umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku bapfakazi, bakazagishyikirizwa hagati y’ukwezi kwa cyenda n’ukwa cumi na kumwe(Nzeli-Ugushyingo).
Tuganira n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AVEGA Agahozo, Kayirere Odette yadutangarije ko bishimiye cyane iki gihembo ndetse ngo kuba bagiriwe iki cyizere bigaragaza ko abantu bamenya ibyo bakora byiza bityo bakabishima.
Yagize ati: “Byaradushimijije cyane kumva twagenewe iki gihembo, nta bwo twari tubyiteguye ndetse n’aba bantu batugeneye igihembo ntibari batuzi bihagije, ku buryo twabwiwe ko mbere yo kutugenera iki gihembo babanje bakabaririza abo turi bo. Ni byiza cyane rwose, ariko igishimishije kurushaho n’uko n’abandi basigaye babona ibyo dukora bakabishima”.
“The Peter and Patricia Gruber Foundation” mu kugenera aka kayabo ka miliyoni 302 Umuryango AVEGA, Agahozo bashingiye ku bikorwa bitandukanye uyu muryango ujya ukora birimo gufasha imfubyi n’abapfakazi ba Jenoside kugirango ubuzima bwabo burusheho kwicuma dore ko abenshi mu bo bafasha bazahajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Kayirere kandi yakomeje atangariza IGIHE.com ko aya mafaranga n’ubwo batari bayiteguye, azabafasha muri gahunda nyinshi dore ko ngo gahunda bari basanganywe zisaba amafaranga menshi cyane.
Ku ikubiritiro bazareba uburyo bakwihutisha umushinga batangiye wo kubaka inyubako zitandukanye mu kibanza kingana na hegitari 10 bafite mu Busanza bwa Kanombe kizajya cyakira abantu bageze mu zabukuru, ndetse ngo hazakorerwa n’ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi bizajya byinjiriza amafaranga umuryango AVEGA.
Yagize ati: “Twari twarabuze intango ifatika kuko twajyaga muri Banki kwaka inguzanyo bakadusaba amafaranga tudafite ariko aya mafaranga tubonye azadufasha cyane”.
AVEGA Agahozo ni Umuryango w’Abapfakazi ba Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, wibumbiyemo abanyamuryango bagera ku bihumbi makumyabiri na bibiri(22,000) n’abagenerwabikorwa basaga ibihumbi mirongo irindwi na kimwe(71,000).
AVEGA ifasha abapfakazi bazahajwe na Jenoside mu kwiyubaka ndetse ikanafasha abana babo mu bibazo bitandukanye byiganjemo iby’amasomo.
“Peter and Patricia Gruber Foundation” yageneye AVEGA iki gihembo ni umuryango w’Abanyamerika washinzwe na Peter Gruber n’Umufasha we Patricia bashishikazwa cyane gushora imbaraga zabo mu bikorwa byo kuzamura ubumenyi, gufasha abantu bakiri bato biga iby’ubumenyi, guteza imbere ubutabera mpuzamahanga ndetse no guharanira uburenganzira bw’umugore.
Tubabwire ko iki atari igihembo cya mbere AVEGA ibonye kuko kuwa 22 Ugushyingo 2010 yari yahawe igihembo cyitwa The Guardian’s International Development Award, mu mwaka wari wabanje nabwo, Ukuboza 2009, bari bahawe ikindi gihembo mu Busuwisi, nka bamwe mu babashije guteza imbere ubuzima bw’abategarugori b’abapfakazi barokotse jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Hejuru ku ifoto: Kayirere Odette
Ruzindana RUGASA
http://news.igihe.net/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=13922
Posté par rwandaises.com