Kuva kuwa 22 kugeza kuwa 24 Nyakanga uyu mwaka ahitwa i Bury St Edmund, Suffolk, mu gihugu cy’u Bwongereza hazateranira inama izahuza imbaga y’Abanyarwanda baturutse imihanda yose yo ku mugabane w’u Burayi mu gikorwa bise Rwanda Diaspora Convention Europe (RDCE 2011). Muri iyi nama hazigirwamo ingingo nyinshi, ku isonga harimo guhuriza hamwe Abanyarwanda baba ku mugabane w’u Burayi bityo bakunga umurunga udacika, ndetse bakubaka u Rwanda nk’abarurimo n’ubwo baba iyo mu mahanga.

Mu itangazo dukesha Umunyamabanga Mukuru wa Diaspora y’Abanyarwanda baba mu Bwongereza, Alex Ntale, ryashyizweho umukono na Ignatius Mugabo, Umuyobozi Mukuru w’iyi Diaspora ari nayo yateguye iki gikorwa rivuga ko ubwo bari mu nama yo kurushaho kunoza imyiteguro y’uyu munsi kuri kuwa 30 Gicurasi biyemeje ko abazaza muri iri huriro bazarushaho kumenya no gusobanukirwa intambwe u Rwanda rumaze kugeraho, bityo buri wese agataha asobankiwe u Rwanda n’ibikorwa byarwo.

Nk’uko iri tangazo ribivuga, iri huriro (convention) rizashyira hamwe abantu bazaturuka mu bice bitandukanye by’umugabane w’u Burayi, abazarizamo bazasobanurirwa ibyo u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 17 ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ndetse abanyamahanga nabo bazakangurirwa gushora imari yabo mu rwa Gasabo.

Si ibi byonyine bazakora kuko hazabaho n’igikorwa cyo gushishikariza Abanyarwanda bari ku mugabane w’u Burayi gufata iya mbere mu bikorwa by’iterambere ry’ igihugu cyabo, no kurushaho kubaka isura nziza y’igihugu aho bari mu mahanga.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko muri iyi nama izamara iminsi itatu abazaba barimo bazarushaho kwigira hamwe uburyo impuguke n’inzobere z’Abanyarwanda ziba mu mahanga zazana ubumenyi bwabo mu gihugu hagamijwe gutanga umusanzu w’ubumenyi mu bana b’u Rwanda.

Hazabaho kandi igikorwa cyo gushikariza Abanyarwanda bo mu mahanga kurushaho guhuriza hamwe uhereye ku muto ukageza ku mukuru hagamijwe kurushaho kubumbatira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda; ndetse ngo aba Banyarwanda bazigira hamwe uburyo bajya bakorana umunsi ku munsi n’abari imbere mu gihugu (mu Rwanda) aho bazashinga imishinga mito n’iciriritse.

Ngo n’ubwo baba mu mahanga kandi ntibasha kuzasigara inyuma mu majyambere y’igihugu cyabo, niyo mpamvu bazarebera hamwe uburyo bakorana n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB) mu guteza imbere abashaka kwikorera ku giti cyabo. Ibi byose ngo bakazabigera ho bifashishije umurunga ukomeye (network) hagati yabo ugomba gushingira ku muco n’indangagaciro z’Abanyarwanda, bityo bakubaka urwababyaye.

Iri tangazo kandi rikomeza rivuga ko iyi nama izahuza Abanyarwanda batuye mu Bwongereza ndetse n’abazaturuka hirya no hino ku mugabane w’u Burayi rizabanzirizwa n’Itorero ry’Igihugu ry’urubyiruko rizatangira ku wa 17 rikageza kuwa 22 Nyakanga uyu mwaka, intego y’iri torero ry’igihugu ry’urubyiruko ruba mu Bwongereza ikazibanda ku guhuriza hamwe imbaraga no kuba umuseke mushya.

Muri iyi nama kandi hazamurikwa ibikorwa bitandukanye bikorerwa mu Rwanda ndetse ngo ibi bikazeshya abashoramari batagira ingano. Uretse ibyo kandi ngo hazagaragara n’abahanzi b’Abanyarwanda bazataramira imbaga y’abazaba bateraniye aho.

Ntibyari bisanzwe ko Abanyarwanda baba mu mahanga bahagurukana imbaraga zingana gutya; ariko kuva mu mpera z’umwaka ushize wa 2010 ubwo hasozwaga igikorwa cya “Come and see” Abanyarwanda benshi basubiye aho baba biyemeje kuzagaragaza isura nyayo y’ibyo basanze mu Rwanda.

Uretse iyi nama izabera mu Bwongereza mu kwa Karindwi, kuri uyu wa 10 kugeze ku wa 11 Kamena 2011 i Chicago muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika hazabera igikorwa cyiswe “Rwanda Day 2011” kizakoranya Abanyarwanda batagira ingano, aho bazarebera hamwe indangagaciro z’Ubunyarwanda mu ntego igira iti: “Agaciro, Umurage wacu, Ejo hazaza hacu. »

Mbere y’aho gato, Abanyarwanda baba muri Amerika bibumbiye mu ishyirahamwe RINA bazahurira i Washington, DC bamare iminsi itatu (2-4 Nyakanga 2011) baganira ku bintu bitandukanye mu gikorwa ngarukamwaka bise “Urugwiro Cultural Festival 2011”.

Ruzindana RUGASA
http://www.igihe.com/news-10-20-13229.html

Posté par rwandaises.com