image

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Kanama mu mujyi wa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Perezida Paul Kagame wari uri kumwe n’umufasha we Madamu Jeannette Kagame, yaganiriye ndetse anataramana n’Abanyarwanda baturutse mu bice bitandukanye by’isi bari bahujwe no kwizihiza Umunsi Nyarwanda.

Mu ijambo yagejeje ku bari bateraniye muri Hotel Hyatt Regency, Perezida Kagame yakiranywe urugwiro rwinshi n’imbaga y’abantu basaga ibihumbi 3000, yagarutse ku buryo burambuye ku kwiha no kwihesha agaciro nk’Abanyarwanda, avuga ko politiki y’u Rwanda ibanza igashingira ku kwiyubaha no kwihesha agaciro.

Perezida Kagame yavuze ko imibereho ya buri wese ari yo imwigisha agaciro k’amajyambere. Yagize ati: “Imibereho yacu ubwayo itwigisha agaciro k’amajyambere, uwaburaye ntabwo umwigisha akababaro k’inzara, arabizi kukurusha, azi ko ibabaza. Twaraburaye, twarabwiriwe, twarapfushije, twarapfuye, umutima wacu niwo wanze gupfa.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko Abanyafurika bakwiye kugira icyo bakora kugirango ijwi ryabo rirusheho kumvikana ndetse rinahabwe agaciro mu ruhando mpuzamahanga.

Yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga, by’umwihariko ababa mu bihugu u Rwanda rufite byinshi rwakwigiraho ko bakwiye kujya batahuka mu Rwanda bagasangiza abo mu gihugu hagati ubumenyi baba barungutse. Yagize ati: “Bigireho, ufate ibyo wabigiyeho ubinyarukane mu rugo. Mu Kinyarwanda hari icyo bita guhaha ubumenyi, hano mugomba kuhahaha ubumenyi, niyo mwahaguma, ibyo mukora, ibyo muvanamo, aho amazi atemba agana murahazi.” Gusa nanone yabasabye kwirinda kwiga imico mibi yo hanze.

Mu bashyitsi bari bitabiriye iki gikorwa cya Rwanda Day 2011 harimo Rev. Jesse Jackson, umugabo w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse na Joe Ritchie, ukuriye urwego rw’abajyanama ba Perezida wa Repubulika. Hari kandi n’abayobozi mu nzego zitandukanye za Leta.

Abanyarwanda bari bitabiriye iki gikorwa barimo abaturutse mu bice bitandukanye bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika barimo abakoze urugendo rw’amasaha arenga 30 mu modoka kugirango bibonanire imbona nkubone na Perezida Kagame, harimo abavuye muri Canada, mu Bubiligi, mu Busuwisi, mu Rwanda no mu bindi bihugu bitandukanye.

Habayeho gutanga rugari kuri benshi mu bari bafite ibibazo ndetse n’ibitekerezo bifuzaga gusangira no kubaza Umukuru w’Igihugu.

Umunsi Nyarwanda wasojwe n’igitaramo cy’imbaturamugabo, aho abahanzi nka Dr Claude, Kitoko, Masamba, Miss Jojo n’abandi bashyuhije imbaga yari yiganjemo benshi banyotewe no kubyina muzika nyarwanda.

Rwanda Day 2011 yitabiriwe kuburyo bugaragara n’abantu baturutse hirya no hino ku isi

image
Kuri benshi ibyishimo byagaragaraga ku maso

image

image
Mu bitabiriye Rwanda Day 2011 hari abakoze ingendo z’imodoka z’amasaha
arenga 30 kugirango badacikanwa…

image
image
Usibye Abanyarwanda, Umunsi Nyarwanda wanitabiriwe n’Inshuti z’u Rwanda

image

image
Abarenga 3000 nibo bari baje kwakira Perezida Kagame ku munsi wa kabiri
wa Rwanda Day

image
Ibumoso hari Rev. Jesse Jackson, umwe mu banyamerika b’abirabura bazwi cyane muri USA.
Yahoze ari umwe mu basangirangendo ba Dr Martin Luther King, Jr

image
Umuhanzi Kizito Mihigo afatanya n’abana ndetse n’inshuti z’u Rwanda mu
kuririmba indirimbo yubahiriza y’igihugu

image
Umunyarwenya Atome nawe yakanyujijeho!

image
Perezida Kagame ageza ijambo ku bari bitabiriye Rwanda Day 2011

image
image
Habajijwe ibibazo hatangwa n’ibitekerezo bitandukanye

image
Bamwe mu bayobozi b’u Rwanda: uturutse ibumoso hari minisitiri Inyumba,
Minisitiri Mushikiwabo, Mme Jeannette Kagame, Dr Ntawukuriryayo
n’abandi

image

Uturutse ibumoso: Rev. Jesse Jackson, Ambasaderi Mukabagwiza, Perezida Kagame
na Ambasaderi Kimonyo

image
image
Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame bagaragarijwe
urugwiro; hano uyu mukecuru w’umunyarwandakazi utuye
muri Amerika yasabye Perezida Kagame ko yamwemerera
bagahoberana…

Foto: Meilleur, Village Urugwiro
Murindabigwi Meilleur /IGIHE.com, Chicago

image

http://news.igihe.org/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=13546

/Posté par rwandaises.com