Uyu mwanditsi mu kiganiro na Jeune Afrique ku isubirwamo ry’igitabo yise « Murambi, le livre des ossements », gishingiye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, muri Mata 1994.
Boubacar Boris Diop yibutsa ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ari inkurikizi y’imyaka 30 y’ingengabitekerezo ariyo yaje kugeza kuri Jenoside.
Yagize ati: “Inyandiko zandikwaga, ibitekerezo byatangwaga kuri za radiyo n’ibinyamakuru zakwirakwizaga urwango rwo kwica Abatutsi, igihe cyaje kugera Leta ibwira igisirikare n’ibihumbi by’abicanyi ngo bajye kwica Abatutsi …”
Ibiro ntaramakuru by’u Rwanda (RNA) dukesha iyi nkuru bivuga ko Boris Diop yakomeje agira ati: “Intege nke ziri muri iyi raporo yakozwe na Loni n’uko itagaragaza uguhitamo kw’ingabo z’u Rwanda ku gutahukana izi mpunzi ndetse no gushaka kwica abantu. Aha ntabwo wafata umugambi wo kubatahukana mu gihugu cyabo nyuma ngo ushake kubica. Kandi urebye aho niho hashingira iyi raporo yakozwe.”
Iyi raporo yasohotse mu Ukwakira 2010, yasohowe na komisariya y’umuryango w’abibumbye yita ku burenganzira bwa muntu ivuga ko impunzi z’Abanyarwanda zaba zarakorewe ubwicany hagati y’i 1996 n’i 1998.
Iki gitabo « Murambi, le livre des ossements », ni kimwe mu bitabo byo mu bwoko bwa roman cyanditse kuri Jenoside, cyasubiwemo n’icapiro ry’Abafaransa Zulma.
Iyi roman yanditwe bwa mbere na Boubacar Boris Diop mu 1998, ishyirwa hanze n’ishyirahamwe ry’ubugeni n’itangazamakuru muri Afurika rifite icyicaro i Lille.
Mu gitabo cya kabiri cyasohotse umwanditsi Boris Diop yometseho inyandiko ivuga ku guceceka kw’abahanga b’Abanyafurika kuri Jenoside, ndetse anashimangira uruhare rw’igihugu cy’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ikindi gitabo cye giteganijwe gusohoka kizaba cyanditswe ku buzima bwa Capitaine Mbaye Diagne, umusikare w’umuryango w’abibumbye ukomoka muri Senegali warokoye ubuzima bw’Abatutsi muri Jenoside mu Rwanda mbere y’uko yicwa kuya 31 Gicurasi 1994. Yari afite imyaka 36 y’amavuko.
Boubacar Boris Diop yinjiye mu bwanditsi mu 1981, akora ibiganiro bitandukanye kuri za radiyo anayobora inama mu bihugu by’u Bufaransa, u Bususwisi, u Butaliyani no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Hejuru ku ifoto: Umwanditsi w’ibitabo w’umunya Senegali, Boubacar Boris Diop
MIGISHA Magnifique