Abashyitsi b’Abanyamerika bashyira indabyo ku Rwibutso rwa Gisozi (Ifoto/J.L. Kagahe)
Jean Louis Kagahe

KIGALI – Itsinda ry’abashakashatsi bakomotse mu mashuri yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bayobowe na Julie Kennedy, baje mu Rwanda aho basuye urwibutso rwa Gisozi mu Mujyi wa Kigali, rushyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, ibyo bikaba byarakozwe mu rwego rwo kugaragaza ubufatanye n’Abanyarwanda, banaboneraho kuvuga ko bishimiye intera u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 17 ayo mahano abaye.

Iri tsinda ryashyikirije urwibutso rwa Gisozi amafaranga angana n’ibihumbi 250 by’amanyarwanda, mu rwego rwo kunamira abashyinguwe aho ku Gisozi.

July Kennedy wari uyoboye iryo tsinda, yagize ati “twaje turi mu itsinda rigizwe n’abarimu 10 tuje kwihera amaso uburyo u Rwanda rwiteje imbere mu gihe gito, kugera aho ruba intangarugero ku rwego rw’isi.”

Iri tsinda ryaje mu izina ry’Ikigo “Seven Fund” rikuriwe na Michael Fairbanks, umwe mu bajyanama ba Perezida Paul Kagame, ryashinzwe muri 2005, icyo kikaba ari ikigo gifite icyicaro ahitwa Cambridge mu Ntara ya Massachussets muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Iki kigo kizwi nk’ikigo kidaharanira inyungu ahubwo, giharanira  guteza imbere ivuguruwa ry’iterambere no kurwanya ubukene.

Julie yasobanuye ko bafite izindi ntego muri uru rugendo, agira ati “twaje kandi tunagamije kwirebera uburyo uburezi buhagaze mu Rwanda, bityo tukazasura ibigo by’amashuri, ariko kandi tukazanasura ibitaro, ibigo by’abikorera n’ibya Leta, kugira ngo turusheho kumenya u Rwanda kuko ubu rwabaye icyamamare ku rwego rw’isi.”

Ikinyamakuru Izuba Rirashe cyamubajije uko yakiriye ibyo yiboneye ku rwibutso rwa Gisozi, avuga ko we atari ubwa mbere ageze mu Rwanda, kuko yahageze mu mwaka wa 2004, 2006 na 2009, ariko ko kuri we na bagenzi be ibyo babonye  bidasanzwe, maze agira ati “kuri twe ni isomo rikomeye cyane ridusaba guharanira ko ibi bitazagira aho byongera kuba ku isi.”

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=574&article=23919
Posté par rwandanews