Stromae wamenyekanye cyane mu gihugu cy’u Bubiligi no ku isi kubera indirimbo ye yise “Alors on dance” yanazamukiyeho, ubu niwe uza imbere mu binyamakuru byinshi byandikirwa muri iki gihugu, nyuma yo kwiyerekana bihambaye mu iserukiramuco ry’injyana ya ‘Electro’ na ‘Rock’ ryaberaga mu mujyi wa Liege mu Bubiligi. Iri serukiramuco ryanagaragayemo ibindi bihangange muri muzika nka Scnoop Dogg na Wu-Tang Clan.

Stromae wavukiye mu Bubiligi kuri ise w’Umunyarwanda na nyina w’Umubiligikazi tariki ya 12 Werurwe 1985, indirimbo ze nka “Alors on dance” na “Housellelujah” nizo yifashishije mu guhagurutsa imbaga y’abantu bari bateraniye mu busitani bwa Meuse ku munsi wa kabiri w’iri serukiramuco, ribaye ku nshuro ya gatandatu.

“Alors on dance” avuga mo ibibazo by’ubuzima busanzwe abantu babamo, yamaze igihe kirekire ku mwanya wa mbere mu bihugu byinshi ku mugabane w’u Burayi. Nyuma aza no kuyisubiranamo n’igihangange mu njyana ya Hip Hop muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Kanye West.

William wo mu itsinda rya Black Eyed Peas yaje kumusaba ko bakorana indrimbo nyuma yo kumva “Alors on dance” akayikunda, Stromae yahise akorana n’iri tsinda indirimbo yise “Don’t Stop the Party.”

Ku myaka 11, niho Stromae yerekeje mu ishuri rya muzika rya Académie Musicale de Jette, yiga amateka y’umuziki no kuvuza ingoma. Indirimbo Alors on dance niyo yatumye amenyekana cyane kubera uburyo yakunzwe. Yahawe ibihembo bitandukanye, harimo n’icyo aherutse guhabwa muri uyu mwaka cya album nziza kurenza izindi gitangwa na European Border Breakers Award, kubera album ye ya mbere yise “Cheese” yanasohotseho iriya ndirimbo “Alors on dance.”

 

http://news.igihe.com/spip.php?article14227

Posté par rwandaises.com