Drapeau Rwandais

Ubwo hazihizwaga ibirori by’Umunsi Mukuru Wo kwibohora ku nshuro ya 17 wakozwe

n’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi, IGIHE.com yagiranye ikiganiro na Faustin Musare, Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi, agira byinshi adutangariza.

Iki kiganiro cyakozwe n’Umunyamakuru Karirima Ngarambe Aimable.

Igihe.com : Ese uyu munsi ko tubona witabiriwe n’abantu benshi, mwatubwira uko wateguwe ?

Musare : Urakoze Karirima, nk’uko ubibona abantu bitabiriye uyu munsi ni benshi, ubusanzwe itariki ya 4 Nyakanga ni umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda habayeho ukwibohora, hano mu Bubiligi ntitwabashije kwizihiza uwo munsi kuri iyo tariki kuko wari umunsi w’akazi, tukaba twarahisemo kuwushyira kuri uyu wa Gatandatu kugirango tubashe kubona Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda ngo tubashe kwishimana no kwibukiranya uko ibyo kwibohoza byagenze.

Nk’uko ubibona abantu ni benshi, mu bo twatumiye harimo abanyacyubahiro bahagarariye ibihugu byabo, Abanyarwanda baturuka mu mpande zose z’u Bubiligi. Icyo navuga kindi niuko mu gutegura uyu munsi twifashije Abanyarwanda bari mu nzego za Diaspora baba hano mu Bubiligi. Umunsi wo kwibohora ni uwa twese kandi utwibukije ko kwibohora ari urugamba twatangiye kandi rugikomeza tukaba tugomba gufatanya nk’Abanyarwanda tukarwanya ubukene tukareba icyo twakora kugirango dutange inkunga yacu nk’Abanyarwanda bari mu mahanga. Muri make ndumva aribyo byaduhuje kuri uyu munsi.

Igihe.com : Mukurikije imyiteguro y’indi minsi mukora hano, ni iki cy’akarusho cyangwa se mwanenga ?

Musare : Icy’akarusho navuga niuko myaka ishize twari tutaragira inzego zisobanutse z’Abanyarwanda baba mu Bubiligi, ubu noneho zikaba zarashyizweho kandi zikora neza mu mijyi inyuranye y’u Bubiligi, bakaba baje ari benshi harimo n’abahagarariye abandi bagahabwa umwanya w’ijambo ryo gutanga ubutumwa bwo kubaka igihugu cyabo kugiteza imbere no kwishimira ibyo bamaze kugeraho.

Igihe.com : Ese hari ikindi mwakongeraho ?

Musare : Icyo nakongeraho ni ugushimira Abanyrwanda baba mu Bubiligi cyane cyane urubyiruko rwitabiriye ibi birori nk’uko bigaragara n’uruhare runini bagize mu kuwutegura, ndashimira kandi n’inshuti z’u Rwanda n’abahagarariye ibihugu byabo mu kwitabira ubu butumire.

JPEG - 179.8 ko
Mbasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi(uwa kabiri uhereye ibumoso)

http://www.igihe.com/spip.php?article14252

Posté par rwandaises.com