Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Prof. Karangwa Chrysologue (Ifoto/T. Kisambira)
Kizza E. Bishumba

KIMIHURURA – Mu kiganiro Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagiranye n’abanyamakuru ku wa 15 Nyakanga 2011, Perezida w’iyo Komisiyo Prof. Karangwa Chrysologue yatangaje ko amatora y’abagize Sena adashingira ku mitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda nk’uko bigenda mu matora y’Abadepite.

Icyo kiganiro cyari mu rwego rwo kumenyekanisha aho imyiteguro y’amatora y’abagize Sena azaba ku wa 26 kugeza 27 Kanama 2011, ndetse n’ibihe bitandukanye bizaranga icyo gikorwa.

Prof Karangwa yavuze ko umubare w’abagize Sena muri rusange uba ugizwe n’abasinateri 26 bose hamwe, 12 muri bo batorwa hakurikijwe inzego z’imitegekere y’igihugu, bagatorwa mu buryo buziguye, abandi bagatorwa na Njyanama z’Uturere n’Imirenge bigize Intara zose n’Umujyi wa Kigali. Avuga ko iteka rya Perezida wa Repubulika ari ryo rizagena umubare w’Abasenateri muri buri Ntara.

Abarimu ba za kaminuza n’amashuri makuru ya Leta n’ayigenga hamwe n’abashakashatsi muri za kaminuza, bahagararirwa n’Abasenateri 2 muri Sena, ariko bo batorwa mu buryo butaziguye, aho batorwa n’abarimu bose.

Abasenateri 4 ngo bashyirwaho na Forum y’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda hakumvikanwaho uko bajyaho, ku ikubitiro hashyirwaho 2 nyuma y’umwaka abandi 2 bagatangira nabo kujya muri Sena.

Hari kandi Abasenateri 8 bashyirwaho na Perezida wa Repubulika hashingiwe ku bubasha ahabwa n’amategeko, aho ashyirwaho 4 ku ikubitiro, nyuma y’umwaka agashyiraho abandi 4.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza we yavuze ko abazatorwa mu Ntara n’Umujyi wa Kigali bazatorwa n’abantu baherutse gutorwa mu nzego z’ibanze, ati “abo bazaba bahagarariye abahagarariye kubatora.”

Ku bijyanye n’uwemerewe gutorwa ku mwanya w’ubusenateri,  Munyaneza yavuze ko agomba kuba ari Umunyarwanda ufite indangamuntu, afite imyaka nibura 40 y’amavuko, afite icyiciro cya kabiri cya Kaminuza cyangwa yarakoze imwe mu mirimo ikomeye muri Leta imuha amahirwe yo kumenyekana, kuba atarakatiwe n’inkiko n’ibindi.

Muri ayo matora kandi hagomba kubahirizwa 30% by’imyanya ihabwa abagore, naho ingengo y’imari izakoreshwa muri ayo matora igera kuri miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda, azava mu ngengo y’imari yateganijwe mu mwaka wa 2012, ngo komisiyo ikazakoresha abakozi bagera kuri 500 muri icyo gikorwa.

Ku kibazo cy’abarimu b’abanyamahanga bigisha muri za Kaminuza mu Rwanda ndetse n’abashakashatsi, ngo abo ntibemerewe gutora cyangwa gutorwa, kuko hazashingira ku ndangamuntu Nyarwanda.

Mu bihe by’ingenzi bizaranga igikorwa cy’amatora y’Abasenateri, ngo ku wa 01 kugeza 15 Kanama 2011, hari ukwakira kandidatire, ku wa 17 Kanama hari ugutangaza kandidatire zemewe n’Urukiko rw’Ikirenga.

Bitarenze ku wa 15 Kanama 2011 hari ugutegura no kumenyekanisha lisiti y’inteko zitora, ku wa 16 – 20 hari uguhugura abagize inteko zitora, ku wa 06 – 25 Nzeli hari ukwiyamamaza kw’abakandida, ku wa 26 – 27 Nzeli hari igikorwa cy’amatora nyirizina, bitarenze 02 Ukuboza hagatangazwa ibyavuye mu matora by’agateganyo,  naho bitarenze ku wa 04 Komisiyo y’amatora igatangaza burundu ibyavuye mu matora.

Amatora y’Abasinateri ngo yaherukakaga kuba mu mwaka wa 2003, aho Intara z’u Rwanda zari 12 harimo n’Umujyi wa Kigali, ubu zikaba zarabaye 4 n’Umujyi wa Kigali.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=577&article=24069

Posté par rwandanews