Published on July 16, 2011 by

Mu muhango wo kwizihiza umunsi w’ubwigenge bw’igihugu cy’ubufaransa nibwo Laurent Continu, uhagarariye ubufaransa mu Rwanda, yavuze ko President Paul Kagame azagira uruzinduko mu Bufaransa tariki 12/09 uyu mwaka.

President Salkozy ubwo yasuraga u Rwanda muri Gashyantare 2010

Mu magambo ye Cotinu yagize ati: ” Uruzinduko rwa President Kagame mu Bufaransa ruzagira uruhare mu gukomeza kunoza imibanire myiza hagati y’u Rwanda n’Ubufaransa

Akaba yarabivuze mu ijambo rye ubwo Ambassade y’u Ubufaransa mu Rwanda yizihizaga umunsi w’ifatwa rya gereza ya Bastille tariki 14/07/1789 ari nayo tariki abafaransa bafata nk’umunsi bibohoye ingoma y’igitugu y’abami babo.

Uruzinduko rwa President Paul Kagame mu Bufaransa rukazashimangira umubano ibi bihugu biri kugiranira, dore ko President Salkozy nawe yaje mu Rwanda mukwa 2/2010, akaba ari we President wambere w’ubufaransa wasuye u Rwanda nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi mu 1994.

Laurent Cotinu yavuze ko imibanire y’Ubufaransa n’u Rwanda yifashe neza nyuma yo kongera gufungura inzu ndangamuco y’Ubufaransa n’u Rwanda, Centre d’Echanges Culturels Franco-Rwandais.

Mu Bufaransa naho kuva muri Mata uyu mwaka hakaba hari urwibutso rwa Genocide yakorewe abatutsi ruherereye muri Commune Cluny,  iherereye mu majyaruguru y’umujyi wa Lyon.

President Kagame akaba yaragombaga gusura ubufaransa mu kwezi kwa 5 gushize, ariko uruzinduko rwe rukaba rwarigijweyo, rugashyirwa kuri iyi tariki yavuzwe na Laurent Cotinu Ambasaderi w’Ubufaransa mu Rwanda.

Jean Paul Gashumba

umuseke.com

http://umuseke.com/2011/07/16/president-kagame-azagenderera-ubufaransa-tariki-1209/

Posté par rwandanews