Nkuko twabamenyeshje mu minsi ishize, Karengera Innocent, Umugabowa Cecile Kayirebwa yitabye Imana. Umuryango wa Karengera Innocent urashimira Abantu mwese mwaboherereje ubutumwa bubakomeza muri ibi bihe bitoroshye.

Karengera Innocent ni muntu ki?

Karengera Innocent yavukiye i Musha mu Burasirazuba bw’u Rwanda taliki ya 03 Ukwakira 1943 yitaba Imana tariki ya 12/06/2011.

image

Asize abana bane, abahungu 2 n’abakobwa 2 n’uwo bashakanye Cécile Kayirebwa, bari bamaranye imyaka 40 bubakanye.

image
Umuhanzi Kayirebwa Cecile, Madamu Karengera

Karengera Innocent na Kayirebwa Cécile bakigera mu Burayi ntibibagiwe igihugu cyabo. Babyerekanye cyane mubyo bakoze byinshi bigisha urubyiruko kugumana umuco wa Kinyarwanda, bashinga amatorero, bigisha kubyina no guhamiriza. Karengera Innocent akaba yari Intore ihamiriza neza kandi ikaberwa.

Naganiriye n’umuhungu we witwa Cyusa ambwira ko azakomeza kumwibukira mu Gukunda kubaho (la joie de vivre) mu bwitonzi n’ubushishozi (sagesse). Inseko ye yahoranaga urugwiro yagiriraga umuryango we n’abamusangaga bose, umwanya n’urukundo bya kibyeyi yahaga abana be n’urungano rwabo rwamusangaga.

Guhera umunsi yitabiyeho Imana kugeza magingo aya abantu benshi bakomeje koherereza ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango asize, mu rugo rw’umuryango naho abantu baraza ari benshi kubafata mu mugongo nkuko bigenda mu muco wa Kinyarwanda. Urujya n’uruza aho batuye muri Uccle mu mujyi wa Bruxelles bigaragaza ukuntu nyakwigendera Karengera Innocent yabanaga neza na bose, ari abato n’abakuru.

image
Intore Karengera Innocent
image

Gahunda rero yo kumuherekeza iteganyijwe kuri uyu wa gatanu taliki ya 17 Kamena 2011, iteye itya :

• 10h30 : Missa izasomerwa muri Paroisse du Précieux sang, Rue du Coq, 24
1180 Uccle

• 13h00 : Kumuherekeza bwa nyuma :
Crématorium Avenue du Silence, 57
1180 Uccle

• 14h30: Abavandimwe n’inshuti bazahurira kuri
Centre Boeterdael, Rue du Doyenée 97,
1180 Uccle

Ku bazabishobora kwifatanya n’umuryango asize ni inkunga ikomeye.

Karirima Ngarambe A.

orrespondant /IGIHE.com /Belgiq
target= »_blank » rel= »nofollow »>
target= »_blank » rel= »nofollow »>
target= »_blank » rel= »nofollow »>

Posté par rwandanews.be