Umusaruro mwiza w’icyayi utangira gutegurwa kikiri mu murima (Ifoto/Ububiko)
Antoine Hakolimana

MOMBASA – Mu imurika ku buryohe bw’icyayi ryaberaga mu gihugu cya Kenya mu Mujyi wa Mombasa, rigahuza ibihugu 27 bihinga icyayi, u Rwanda rwitwaye neza ruza mu myanya itatu ya mbere y’ibyayi byujuje uburyohe, ahagaragayemo ibyayi bibiri byo mu Rwanda.

Icyayi cyo ku ruganda rwa Gisovu, ruherereye mu Ntara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda cyaje ku mwanya wa mbere ku rwego rw’Afurika nk’icyayi gifite uburyohe kurusha ibindi.

Icyayi cya Kitabi ho mu Ntara y’Amajyepfo nacyo cyagaragaje umwimerere n’uburyohe bwiza mu ruhando rw’ibindi, kuko cyaje ku mwanya wa gatatu muri aya marushanwa.

Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’igihugu cyohereza ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi mu mahanga, ku wa 22 Nyakanga 2011, Alex Kanyankore yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe  ko kwitwara neza ku inganda ebyiri zo mu Rwanda, ari inkuru nziza kubera ko icyayi cy’u Rwanda kibarirwa mu byayi byiza ku rwego rw’isi.

Kanyankore avuga ko ibyo bizongerera agaciro icyayi cy’u Rwanda ku isoko mpuzamuhanga ndetse n’abaguzi bacyo bakiyongera, ati “ntibizagirira inyungu Leta y’u Rwanda gusa, kuko ba nyir’inganda kimwe n’abahinzi nabo  bazabyungukiramo.”

Kanyankore akomeza avuga ko bizagira n’uruhare rukomeye mu kurushaho gukurura abashoramari mu buhinzi bw’icyayi mu Rwanda, bityo urwego rw’ubuhinzi bw’icyayi rukahazamukira.

Iri murika ryateguwe n’ishyirahamwe ry’abacuruzi b’icyayi mu bihugu by’Uburasirazuba bw’Afurika.

Mirongo itandatu n’icyenda ku ijana (69%) by’icyayi cy’u Rwanda kigurishirizwa mu mahanga, kinyujijwe ku cyambu cya Mombasa, aho kigurwa cyane n’amasosiyete anyuranye.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=580&article=24223

Posté par rwandanews