Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yereka Minisitiri w’Intebe igenamigambi ry’Intara ye (Foto / Mbanda)

Jerome Rwasa

KIGALI – Mu nama y’iminsi ibiri yateraniye muri “Prime Holdings” ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali ku wa 26 Mata 2010, iyo nama ikaba isanzwe ihuza ubutegetsi bwite bwa Leta n’inzego z’ibanze.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Dr Ephrem Kabayija, yatangaje ko n’ubwo hari urugamba rukomeye igihugu kirimo rwo kurwanya nyakatsi mbere y’uko uyu mwaka wa 2010 urangira, hari abavangira iyo gahunda kuko bagurisha amazu bubakirwa bagasubira hanze y’igihugu cyangwa abandi bakimukira ahandi mu gihugu na bwo bakubasha ya nyakatsi. Ngo amazu amaze kubakirwa abatishoboye, 50 % by’ayo akaba amaze kugurishwa.

Iyo nama yatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe, Beranard Makuza, irimo Abaminisitiri, Abayobozi b’Uturere, abakuru b’Ingabo na Polisi y’Igihugu, abayobora ibigo bya Leta n’izindi nzego, akaba yaratangiye ashima imikorere y’inzego z’ibanze, ariko abasaba kongera imbaraga mu guha abaturage serivisi nziza.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko hari itandukaniro rigaragara hagati y’ubuyobozi bwiza n’ubutegetsi bw’igitugu nk’ubwaranze u Rwanda, asaba abayobozi kwima amatwi abantu bafite ibitekerezo bishaje bishobora gusubiza igihugu mu bibazo.

Muri iyo nama buri Ntara yahawe ijambo yerekana uko ihagaze mu miyoborere hamwe n’uko ihagaze mu bijyanye n’ingengo y’imari izifashishwa muri uyu mwaka wa 2010 mu gushyira mu bikorwa gahunda ziteganijwe.

Umuyobozi Wugirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu, Nizeyimana Alfonse, yavuze ko muri uyu mwaka wa 2010 Umujyi wa Kigali uteganya kwinjiza amafaranga y’u Rwanda miliyari 64, muri ayo agera kuri 60 % akaba azashakwa n’Umujyi, agera kuri 70 % akaba azashyirwa mu bikorwa by’amajyambere.

Izindi Ntara na zo zagaragaje ingengo yazo y’imari, inkomoko yayo n’uburyo zizakoreshwa, bikaba byagaragaye ko uko Intara zirushaho kugira icyaro kinini n’ibikorwa remezo bike ari na ko zigira ingengo ntoya y’imari.

Urugero rwabonetse ni urw’Intara y’Iburengerazuba ifite ingengo y’imari igera kuri miliyari 43, ariko ikaba iteganya 28 % gusa ku bikorwa by’amajyambere.

Bimwe muri ibyo bikorwa harimo kwita ku bikorwa remezo nk’imihanda, amazi meza n’ibindi, ariko hakabamo n’ibikorwa byita ku batishoboye nko kubabonera amacumbi.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=386&article=13837

Posté par rwandaises.com