Kuva uyu munsi tariki ya 14 Nyakanga 2011 Ingabo z’u Rwanda(RDF) zifite Umuvugizi mushya ; uwo ni Lt. Col Joseph Nzabamwita, akaba asimbuye kuri uyu mwanya Lt. Col Jill Rutaremara wahinduriwe imirimo.

Lt. Col Joseph Nzabamwita w’imyaka 45 y’amavuko yize amategeko muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda, kuri ubu afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’amategeko mpuzamahanga yakuye muri Kaminuza ya Washington(University of Washington).

Lt. Col Nzabamwita yakoze imirimo itandukaye irimo kuyobora batayo y’105 y’Ingabo z’igihugu ifite icyicaro mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba.

Nk’uko Newtimes yabitangaje, uyu musirikare wo ku ipeti rya Lt. Col. yigeze kuba Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza(NSS) ndetse aba n’Umuyobozi Mukuru w’urwego rushinzwe iperereza ryo hanze y’Igihugu.

Lt Col Jill Rutaremara usimbuwe kuri uyu mwanya yari awumazeho imyaka igera kuri itanu kuko yagizwe Umuvugizi w’Ingabo kuwa 8 Gicurasi 2006. Nanone kandi yigeze gukora umurimo nk’uyu kuva mu Ukwakira 2002 kugeza muri Kanama 2003.

Hujuru ku ifoto : Lt. Col Joseph Nzabamwita

http://amakuru.igihe.com/spip.php?article14345

Posté par rwandanews