by

Guverinoma y’u Rwanda ishyiraho politi zitandukanye  zifatika muri gahunda yo guteza igihugu imbere. Wakwibaza impamvu abaturage badahita bazumva ngo bazishyire mu bikorwa.

Presindent Kagame ntashaka abamuvangira/ Photo Internet

Nyamara ariko haracyagaragara inzitizi mu ishyirwamubikorwa ry’izo ngamba kuko usanga abayobozi b’inzego z’ibanze batubahiriza izo ngamba bitewe n’ubushobozi buke cyangwa imyumvire ikiri hasi.

Benshi bibaza impamvu gahunda za leta zigera ku baturage ugasanga zimwe na zimwe zabaye ikibazo kandi iyo ukurikiye neza usanga ari gahunda nziza.

Mu kuguha igisubizo turashingira ku ngero zifatika zagiye zigaragara :

Umuyobozi Mukuru w’Ingengo y’Imari muri Ministeri y’Imari n’Igenamigambi bwana Elias Bayingana aratanga ibisobanuro muri aya magambo.

« Ubushake bwa pololitike burahari, uhereye ku rwego rwo hejuru ariko uko igenda imanuka ijya mu ishyirwa mu bikorwa mu nzego zo hasi hazamo imyumvire n’ubushobozi bidahagije »

Urugero ni gahunda yo guca burundu inzu za « Nyakatsi »,  aho bamwe mu baturage bagiye bagaragaza ibibazo byo gusenyerwa batabanje kubimenyeshwa ngo banashake aho baba bikinze.

Iyi gahunda ntiyari mbi na gato, ariko uburyo abayobozi bo hasi bayikozemo nibwo bwabaye ikibazo. Ikigaragaza ko iyi gahunda itari mbi ni ubuhamya butandukanye bwabari batuye muri Nyakatsi, n’isura nshya y’imibereho y’abaturage mu Rwanda imbere y’amahanga.

Ikindi ni politiki yo guhuza ubutaka mu guhinga igihingwa, aha naho abaturage bamwe na bamwe bagiye barandurirwa imyaka batabanje gusobanurirwa impamvu yabyo, ibi byabaye ikibazo henshi.

Urugero: Mu kiganiro n’abanyamakuru mu kwezi kwa gatanu gushize, Gouverneri Aisa Kirabo Kacyira w’Intara y’uburasirazuba, yiyamye abayobozi bo hasi baranduraga imyaka y’abaturage mu karere ka Ngoma, abasaba ko bagomba kwereka urugero n’umusaruro mwiza wo guhuza ubutaka bahingwa igihingwa kimwe.

Ibi byatatanze umusaruro cyane mu turere twa Kirehe aho beza urutoki rutagira ingano, muri Ngoma ahitwa Sake Inanasi zaho ni nyinshi cyane, Umuceri mu karere ka Gatsibo ntugira uko ungana, kuko abaturage babanje bakumvishwa no kwerekwa ibyiza byo guhuza ubutaka bagahingwa igihingwa kimwe.

Tubabwireko Abahanga batandukanye bavugako kugirango habeho iterambere rirambye ari uko abaturage baba babigizemo uruhare.

Kugirango abaturage bagire urwo ruhare bisabako inzego z’ubuyobozi zibegera zikabasobanurira impinduka izo arizo zose zibayeho, nyuma abaturage bagahabwa umwanya wo kubaza ibibazo bitewe n’impungenge zabo.

Iyo bamaze kubisobanukirwa hakurikiraho kubishyira mu bikorwa kuko nta mananiza aba akibayeho. Ni nako byakabaye bigenda kugirango gahunda za leta zitaba ikibazo kandi zatekerejwe nk’igisubizo cyabyo.

Claire U
Umuseke.com

http://umuseke.com/2011/07/28/kuki-ingamba-za-leta-abaturage-batazumva/

Posté par rwandanews