Ibyo muri Kiliziya Gatolika y’i Rwanda bisa n’ibikomeje gutera urujijo no kwibaza. Hashize igihe kitari gito havugwa byinshi ku bayobozi n’abayoboke b’iryo torero,cyane cyane ushingiye kuri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994,kuko abenshi mu bayoboke n’abayobozi b’iyo kiliziya bayigizemo uruhare! Abamaze guhabwa ibihano n’inkiko zinyuranye (iz’u Rwanda, iz’ahandi na mpuzamahanga) ntibagira ingano!

Abatarashinjwe iyo jenoside, cyangwa se bakigira nyoni nyinshi, nabo imyitwrire yabo ikomeje gutera isoni. Dore ba musenyeri Mutabazi (Kabgayi) birirwa mu manza kubera gusambanya abakobwa n’abagore b’abandi, ba Kizito (kibungo) baregwa ubwambuzi no kunyereza umutungo, ba Damaseni Bimenyimana (alias Katabirora) bakomeje kurangwa n’ivangura rishingiye kucyo bita ‘’ubwoko’’ ndetse no kutagira umutima wa kimuntu (nk’uko bivugwa kandi bikandikwa na bamwe mu bari inkoramutima ze),… Uwavuga ibyabo ntiyabirangiza.

Igiteye urujijo rero cyane muri iki gihe,ni za diyosezi zimwe zimaze igihe zitagira “abashumba”, nako abayobozi, cyangwa se abategetsi (kuko abo mu Rwanda bo batayobora,ahubwo usanga bategeka!). Hari za Ruhengeri na Kibungo, uretse ko n’ahandi biboneka ko abahari ntacyo bamaze (twavuga nka ba Misago na Tadeyo basa n’aho nta jambo bagifite ku Banyarwanda kubera ko ibyo bakoze muri jenoside ya 1994 bisa n’ ibyababoshye).

Ariko se gutinda gushyira abasenyeri,ngo bitwa abepisikopi, aho batari bivuze iki? Ubu se habuze abashyirwa muri iyo myanya muri iki gihugu?, hategerejwe abazava ahandi se ?;cyangwa se ni ukuvuga ko n’ubundi ntacyo bari bamaze! None se ubwo baba bari bafite akamaro hanyuma kuzuza imyanya ibakeneye bigafata igihe kingana gutya?! Twizere ko ababa bahanzwe amaso batazabivugana nk’uko byagendeye Mgr Mubiligi Felesiyani ngo, nk’uko bivugwa i Rwanda, bivuganye yari amaze kumenyeshwa no kwemera kuyobora Kibungo!

Par P. Sankara

Posté par rwandaises.com