Yanditswe  na Emmanuel N. Hitimana

U Rwanda nk’igihugu gica agahigo ku isi mu bihugu 186 mu kugira umubare munini w’abagore mu Nteko aho rufite abagera kuri 56 ku ijana by’Abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Perezida Paul Kagame asanga bagomba kubigenderaho mu gutuma hafatwa ibyemezo biteza imbere igihugu.

Mu ijambo rye, imbere y’inteko yari igizwe n’abagize Ihuriro ry’Abagore bo mu Nteko Ishinga Amategeko (FFRP), inshuti z’u Rwanda n’abandi bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 15 iri huriro rimaze rishinzwe, Perezida Kagame yasabye abo bagore kuba ba mutima w’inteko nk’uko basanzwe ari ba mutima w’urugo.

Yagize ati : “Umubare mufite muri iyi Nteko Ishinga Amategeko, uharagarire mu ireme ry’ibiyikorerwamo (…) bakunze kuvuga ko umugore ariwe mutima w’urugo, birumvikana ko mukwiye kuba mutima w’iyi Nteko ndetse muzabe n’umutima w’igihugu cyacu.”

Perezida Kagame yakomeje asaba aba bagore bagize iryo huriro ryashinzwe mu 1996, ishinzwe n’abagore 12 bari mu nteko y’inzibacyuho, gukomeza kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore nko kubashyingira batarageza imyaka.

Ati : “Uwangiza abana b’abakobwa, aba agirira nabi ahazaza h’igihugu cyacu.”

Muri uyu muhango, wizihijwe mu gihe umubare w’abakobwa bari mu burezi bw’ibanze usigaye usumba uw’abahungu, aho umwaka ushize abakobwa mu mashuri abanza bari 50.7 ku ijana mu gihe abahungu bari 49.3 ku ijana.

Uyu muhango wari witabiriwe n’umufasha wa Perezida Yoweri Museveni uri mu Rwanda nawe yasabye abagore kwibuka ko ari ababyeyi mbere y’uko ari abanyapolitiki.

Yagize ati : “Mukomeze ubupfura, mukomeze mube ababyeyi, abanyapolitiki ariko ntimwibagirwe abo muri bo. Dushobora kandi kugira uburinganire tutiganye abagabo ahubwo dukoze akazi kacu ka kibyeyi.”

U Rwanda kandi rugaragara mu bihugu 39 bifite abagore bahagarariye Inteko zishinga Amategeko, ukongeraho n’umubare munini w’abagore bagaragara muri Sena aho mu basenateri 26 u Rwanda rufite, abagore bagera ku icyenda.

36 ku ijana by’Abagore muri iki gihe bagaragara mu nzego z’abunzi nko mu nkiko Gacaca, ndetse na 41 ku ijana bakaba bari mu nama njyanama z’inzego z’ibanze.

Ihuriro FFRP rigizwe n’Abanyamuryango 82, muri bo 30 ni abagabo.

Madamu Janet Museveni ageza ijambo ku bagize FFRP

Amafoto y’Urwibutso

Foto : Urugwiro Village

http://www.igihe.com/spip.php?article14840