Depite Bamporiki Edouard yavuze ko abantu bavuga nabi u Rwanda, n’abakigendera mu ndorerwamo y’amoko basa n’abatewe n’umuzimu wa Nkurukumbi, ubu batazi aho u Rwanda rugeze ko rwavuye mu Itangiriro rukaba ruri mu gice cy’Ibyahishuwe.

Mu kiganiro yatanze mu ihuriro ry’urubyiruko ryaberaga muri Canada ryiswe, IRYD Global Youth Convention, Depite Bamporiki, yavuze ko hari abantu bagitobera u Rwanda bitwaje amoko, batunzwe no gusebanya gusa (Stooge people).

Yatanze urugero rwa Padiri Nahimana Thomas avuga ko uyu ngo ashaka kuzaba Umukuru w’Igihugu ariko ngo aracyagendera mu iturufu y’amoko, ibyo Bamporiki yise ko ‘ari ibiryo byataye agaciro’, ati “ Ibyo ni ibiryo byataye agaciro. Ndi Umunyarwanda niryo funguro rigezweho.”

Afatiye kuri Bibiliya, yavuze ko ari igitabo gifite ibice bibiri, kimwe ari isezerano rya kera, ikindi irishya. Kuri we, ngo abantu batazi aho u Rwanda rugeze, bameze nk’abari mu gice cy’Itangiriro muri Bibiliya mu gihe aho rwo ruri ari mu Byahishuwe.

Yasabye abari bitabiriye iri huriro kugendera kure ibitekerezo bifite aho bishingiye n’amoko kuko byoreka aho kuba byakubaka.

Bamporiki yavuze ko uko amoko yatandukanyije Abanyarwanda akabageze kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubu rukaba rwaravuye muri ayo mateka mabi, rugahinduka igihugu gitekanye ‘kimwe abantu banywa amata.’

Asangiza abari aho ubutumwa bwe ashingiye ku mateka y’abami mu Rwanda, Bamporiki yavuze ko Ruganzu Bwimba bwa Nsoro Samukondo wa Samembe umwuzukuru wa Ndoba mu 1328 yabwiye nyirarume na nyina, amagambo abiri akomeye yanabwirwa ubu umuntu wese ugerageza kugambanira u Rwanda.

Yagize ati “ Ijambo rya mbere (Ruganzu Bwimba bwa Nsoro Samukondo) yabwiye abenge b’u Rwanda ngo ntimushakire umwanzi kure uwacu yashimwe. Umwanzi ntabwo ari kure ya mama na marume kuko barashaka ko twagurira amaboko mu Gisaka u Rwanda rukazaba ingaruzwa muheto.”

Yakomeje agira ati “ Icya kabiri, abwira nyina na nyirarume (Nyiraruganzu Nyakanga na Nkurukumbi) ati muratutira mutubaka, muratutuba mutiriganya mutugambanira ku batindi batigeze batanga amata mu Rwanda?”

Ashingiye kuri aya magambo ya Ruganzu Bwimba, Bamporiki yasabye abari bitabiriye ibi biganiro ko nabo bajya babwira abantu bagambanira u Rwanda bati “ Muratiriganya, muratutuba, muratugambanira ku batindi batigeze batanga amata mu Rwanda. Ariko ubu mu Rwanda hari amata, uyatanga arahari, uwatanze inka arahari, abayanywa bazi agaciko kayo, bazayasanganiza abazaza.”

Yavuze ko abantu nk’abo ari bamwe usanga bahoza mu kanwa kabo imvugo zivuga nabi u Rwanda, yagereranyije n’abatewe n’umuzimu wa Nkurukumbi.

Ati “ Umuzimu wa Nkurukumbi, ubundi niwo wateye aba bantu bose mu gihe twe tuza mu cyumba kuganira bo bajya hanze kuvuza induru.”

Yanditswe kuya 28-09-2015  na Philbert Girinema
http://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bamporiki-yatokoye-abatiriganya-batutuba-bagambana-ku-batindi-batatanze-amata
Posté le 30/09/2015 par rwandaises.com