Umuvunyi Mukuru Tito Rutaremara (Ifoto/Ububiko)
Eugene Mugabo

KIGALI – Raporo y’Urwego rw’Umuvunyi yohererejwe abanyamakuru ku wa 20 Nyakanga 2011, ivuga ko 98,7% ari bo bamaze kumenyekanisha umutungo wabo ku rwego rw’Umuvunyi.

Iyi gahunda yo kumenyekanisha umutungo yasojwe ku wa 30 Kamena 2011, ikaba ireba abayobozi  bakuru b’igihugu, abayobozi mu nzego za Leta zinyuranye ndetse  n’abakozi ba Leta bafite  aho bahurira no gucunga umutungo  n’Imali bya Leta.

Muri uyu mwaka wa 2011, Urwego rw’Umuvunyi rukaba rwaratangije uburyo bushya bwo gukoresha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha umutungo, bityo bikorohera abarebwa n’iyo gahunda bose, baba abari hanze y’igihugu ndetse n’ababa mu gihugu.

Ubu buryo bushya bukoresha interineti ariko, bwagaragaje ingorane hamwe mu babukoresha, bigasobanurwa ko byatewe  n’uko  hari abataritabiriye amahugurwa yabisobanuraga, ndetse ugasanga abenshi barakoresheje ubwo buryo ku munsi wa nyuma, bityo ibibazo  bahuye nabyo ntibishobore  kubonerwa umuti  hakiri kare.

Abamenyekanishije umutungo ku rwego rw’umuvunyi muri uyu mwaka wa 2011 ni abantu 6975, mu gihe abagombaga kumenyekanisha umutungo bose bangana na 7058.

Ku bijyanye n’ibihano bigenerwa abataramenyekanisha umutungo, madamu Mwiseneza Jeanne d’Arc ukorera Urwego rw’umuvunyi, yavuze ko bazabanza guhabwa umwanya wo gutanga  impamvu zatumye batabikorera igihe.

Nyuma y’aho, urwego rw’umuvunyi ruzasuzuma niba izo mpamvu  zifatika, abo  impanvu zabo zitazemerwa bakazashyikirizwa Ubuyobozi bw’Inzego bakorera kugira ngo bafatirwe ibyemezo.

Ibihano biteganijwe ku bataramenyekanisha umutungo biri mu Itegeko Ngenga no 61/2008 ryo ku wa 10 Nzeri 2002 rigena imyitwarire y’abayobozi mu nzego za Leta, rivuga ibihano bihabwa umuyobozi wanze kumenyekanisha umutungo cyangwa yabeshe mu kumenyekanisha umutungo, no mu itegeko no 22/2002 ryo ku wa 09Nyakanga 2002 rishyiraho sitati igenga abakozi ba Leta  mu gihe atakoze ibyo  ashinzwe.

Abakozi bo mu Rwego rw’Umuvunyi, nabo bagaragariza umutugo Inteko Ishinga Amategeko umutwe wa Sena, bigakorwa buri mwaka.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=579&article=24169

Posté par rwandanews