Published on July 21, 2011 by

Kuri uyu wa kabiri ubwo Ministre w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda yagiraga uruzinduko mu bufaransa, ntabwo yakiriwe na Allain Juppé nawe ushinzwe iyi ministere mu bufaransa, ahubwo yakiriwe na Ministre ushinzwe ubutwererane Henri de Raincourt.

Allain Juppé

Allain Juppé yatanze impamvu z’uko afite akandi kazi gatuma atabasha kwakira mugenzi we Louise Mushikiwabo, naho Philippe Hugon avuga ko Allain Juppé atari umugabo ukwiye mu kugarura umubano mwiza hagati y’u Rwanda n’ubufaransa.

Philippe Hugon ushinzwe ubushakashatsi mu kigo kigisha ububanyi n’amahanga n’ingamba (IRIS) mu bufaransa, yemeza ko Allain Juppé atari kwakira Louise Mushikiwabo bitewe n’amateka mabi afite imbere y’u Rwanda, bityo ko atabujijwe n’akazi kenshi nkuko we yabivuze.

Aganira na France24 Philippe Hugon yibukije ko Allain Juppé yari ayoboye ministeri y’ububanyi n’amahanga, n’ubu ayoboye, mu gihe cya Genocide mu Rwanda mu 1994, gouvernoma Allain Juppé yarimo ikaba ishinjwa n’u Rwanda uruhare rufatika muri iyi Genocide.

Allain Juppé kugeza ubu we ahamyako Leta yarimo nta ruhare yari ifite muri iyi Genocide ndetse akaba ubu ari umwe mu badashyigikiye leta ya Kigali uyu munsi, bityo rero Allain Juppé ngo yaba yaranze kwakira Louise Mushikiwabo ushinzwe ububanyi n’amahanga nawe, bitewe n’uko Juppé atiyumva muri leta ya Kigali.

Iyi mpuguke mu mibanire n’ibihugu Philippe Hugon, yasoje avuga ko nubwo Allain Juppé umwanya we wa ministre w’ububanyi n’amahanga w’ubufaransa awukwiye ariko Atari umugabo wa nyawe mu mibanire myiza y’u Rwanda n’ubufaransa mu magambo ye ati: “Alain Juppé n’est pas l’homme adéquat de la normalisation des relations entre la France et le Rwanda

Ariko kandi Philippe yemeza ko kuba ari muri uriya mwanya bitazitambika umubano n’imyanzuro imaze gufatwa hagati y’Ubufaransa n’u Rwanda, akemeza ko Ubufaransa bwa Nicolas Sarkozy bwahisemo kwegera no gukorana n’u Rwanda, ariko bitazibagiza amateka n’ukuri kugihishe hagati y’ibi bihugu.

Allain Juppé uzuzuza imyaka 66 mu kwezi gutaha, ni umugabo urambye muri politiki y’ubufaransa; yayoboye Ministeri ya Budget (1986-1988), ayobora Ministeri y’ububanyi n’amahanga (1993-1995), aba Ministre w’intebe w’ubufaransa (1995-1997), aba Maire wa Bordeaux (2004-2006), aba na ministre w’ingabo na ba sekombata (anciens combattants) kuva 2010 kugeza mu kwezi kwa 2 uyu mwaka ubwo bamuhaga kuyobora Ministeri y’ububanyi n’amahanga.

JP Gashumba
Umuseke.com

http://umuseke.com/2011/07/21/kuki-louise-mushikiwabo-atakiriwe-na-mugenzi-we-allain-juppe/

Posté par rwandanews